Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

BYIRINGIRO LAGUE YASHIMIYE UBUYOBOZI BWA APR F.C BWAMURWANYEHO AKEREKEZA MURI SWEDEN-AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ku isaha yi saa 16h55 n ibwo uwari umukinnyi wa APR F.C Byiringiro Lague yerekeje ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Sweden.

Aganira n’urubuga rwa APR F.C Byiringiro yashimiye ubuyobozi  bw’iyi kipe bwamurwanyeho kugeza yerekeje mu ikipe ya Sandvikens IF.

Yagize ati: “Murakoze nerekeje muri sweden nkaba ndibunyure muri Ethiopia nkazagera muri Sweden ejo saa kumi n’imwe za mu gitondo  (05h00AM).”

“APR F.C ni ikipe yamfashije cyane kuva nayigeramo nungukiyemo inshuti, abavandimwe. Ni ibintu byinshi nungukiye muri iyi kipe kandi amahirwe mbonye nzayakoresha neza azamfasha kugera kure.”

Yakomeje avuga imihigo ajyanye muri iyi kipe, ati: “Ngiye hariya ariko gahunda mfite si ukugenda ngo ngaruke kandi na gahunda mfite hariya si ukugenda ngo ngumeyo, ni ukugenda ngakora cyane nkaba nagira n’ahandi hisumbuyeho nerekeza. Mbyijeje abanyarwanda ko ngomba kugera kure hashoboka kandi mbifitiye ikizere.”

Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa APR F.C ndetse n’abandi bose bamufashije.

Ati: “Ndashimira cyane abayobozi ba APR F.C baramfashije  bandwanyeho cyane aho ngiye navuga ko ari ukubera bo, baramfashije cyane, biba bigoye ubona bitanashoboka ariko barandwaniriye cyane bampa amahirwe yo kugenda. Ndashimira abakinnyi bose twakinanaga kuko iyo baba badahari si nari kubona ayo mahirwe ngo iriya kipe imbone. Ndashimira ‘staff technique’ baramfashije cyane bangarurira ikizere mbasha kugaruka ku murongo.”

Byiringiro Lague yaherekejwe n’umuryango we
Papa Isla nkuko benshi bamwita yarafite ibyishimo
inshuti ze zari zaje kumuherekeza
urukundo mu muryango we