E-mail: administration@aprfc.rw

HEROES CUP 2019: APR FC yatangiye nabi imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 itsindwa na AS Kigali igitego 1-0

Ikipe ya APR FC yatangiye nabi imikino y’irushanwa ry’Intwari 2019 itsindwa na AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ufungura indi yose izaba uyu mwaka wa 2019.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimiyimana Ibrahim ku munota wa 29’ biturutse ku mupira mwiza yahawe na Farouk Ruhinda Saifi wakinaga inyuma y’abataha izamu.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste ufite imvune ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves nawe ufite imvune, kubura Miggy hagati byatumye ikipe ya AS Kigali iyirusha hagati cyane.

Mu gukora impinduka, Rusheshangoga Michel yasimbuye Rukundo Denis, Bigirimana Issa asimburwa na Ntwari Evode naho Nsengiyumva Moustapha asimbura Byiringiro Lague nawe winjiye asimbura Sekamana Maxime ku ruhande rwa APR FC.

Nyuma y’uyu mukino ubaza w’iri rushanwa, ikipe ya APR FC igomba guhura na Etincelles mu mukino wa kabiri kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha nabwo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published.