Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Hari impano itangaje muri Nsanzimfura Keddy: Manishimwe Djabel

Manishimwe Djabel ukina hagati afasha abataha izamu muri APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, aratangaza ko umukinnyi ukiri muto akina ku mwanya umwe Nsanzimfura Keddy atangaza ko afite impano idasanzwe ndetse akwiye kwitabwaho cyane kuko azafasha byinshi ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi Djabel yabitangaje mu kiganiro twagiranye kuri uyu wa Gatanu, aho yatangiye aturamburira byinshi kuri Keddy werekeje muri APR FC avuye muri Kiyovu Sports mu mpenshi y’uyu mwaka.

Djabel yagize ati: ”Keddy ni umukinnyi ukiri muto mwiza cyane, ku buhanga ari hejuru cyane, ni umukinnyi namenye akiri muri La Jeuneusse twigeze gukina nabo umukino wa gicuti ngikina muri Rayon Sports muri 2017 mpita mbona ko ari umwana uzi umupira kuva icyo gihe naramukurikiranye no muri Kiyovu Sports.”

‘Hari impano itangaje muri Keddy kuko ni umukinnyi ukiri muto ariko ukina umupira w’abantu bakuru, arihuta, afite imbaraga mu maguru, azi gucenga cyane, azi gutanga imipira myiza yabyara ibitego, agira icyerekezo iyo umuhaye umupira aba yamenye mbere aho agomba kuwushyira, azi gutera imipira iteretse ndetse n’amashoti ya kure, ni mwiza mu gukina umupira mwaba muwufite ndetse mutanawufite kandi afite ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hejuru arumva, ni umukinnyi ikipe iyo ari yo yose yakwifuza gutunga.”

Yakomeje agira ati: ”Arumvira cyane, icyantagaje kurushaho mu gihe gito tumaranye afaite inyota yo kumenya, ni umukinnyi ukeneye kwitabwaho, gukurikiranwa ndetse akabyazwa umusaruro. Ubundi abana bafite impano nk’iye bagira akantu ko kwiyemera no kumva ko batabwirwa, gusa we arihariye.”

”Iyo uri umukinnyi ufite imyaka 18 kandi ufite ibyo byose birakorohera, nakomeza kwitabwaho mu minsi iri imbere ikipe y’igihugu Amavubi izaba ifite umukinnyi mwiza uzayifasha cyane witwa Nsanzimfura Keddy.”

Nsanzimfura Keddy yazamukiye muri La Jeuneusse yo mu cyiciro cya kabiri, akomereza muri Kiyovu Sports muri 2018 ayikinira imyaka ibiri ari baho yavuye yerekanwa nk’umukinnyi wa APR FC, Tariki 19 Nyakanga 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *