
Kuri uyu wa gatanu ikipe y’ingabo z’igihugu yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa kabiri mu mikino yo kwishyura muri Rwanda Premier League 2022-2023, uzayihuza na Kiyovu Sports.
Ni imyitozo yakoreshejwe na Ben Moussa, Umutoza mukuru ari kumwe na Jamel Eddine Neffati, Umutoza wungurije, Pablo Morçhon, umutoza wongerera ingufu abakinnyi ndetse na Mugabo Alexis utoza abanyezamu.
Abakinnyi bose bameze neza biteguye guhanganira amanota 3 n’ikipe ya Kiyovu sports, dore ko azaba asobanuye byinshi ku mwanya wa APR F.C ku rutonde rwa shampiyona.
APR F.C irakirwa n’ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa gatandatu kuri sitade ya Muhanga ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15h00).






















