Rutahizamu wa APR FC Hakizimana Muhadjiri, yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’icyumweru yari amaze arwaye ndetse ntiyanagaragaye mu mikino ya “Agaciro Developement Fund Tournament”
Kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC yatangiye kwitegura umukino wa Super Cup uzabahuza na Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu. Muhadjiri nawe akaba yakoze iyi myitozo yakozwe kabiri mu gitondo ndetse na nimugoroba, Muhadjiri avuga ko yakize kandi ko yiteguye gufatanya n’abagenzi kuri uyu wa Gatandatu.
Ati: nibyo maze iminsi ndwaye, ariko ubu meze neza narakize neza niyo mpamvu ubona natangiye imyitozo. Muhadjiri yakomeje avugako yiteguye umukino wa Super Cup. Ati: nibyo sinabashije gukina imikino ya Agaciro Developement Fund Tournament, ariko ubu niteguye Super Cup nawe urabibonye mu myitozo ukuntu ndimo gukora meze neza ntakibazo.
Muhadjiri yari amaze icyumweru arwaye umutsi wo mu itako (Groin injury) byanatumye atabasha gufasha APR mu mikino ya “Agaciro Developement Fund Tournament” aho APR FC yegukanye umwanya wa kabiri muri iri rushanwa.