E-mail: administration@aprfc.rw

Hakizimana Muhadjiri yatangiye imyitozo avuga ko ntagihindutse kuwa Kane azaba ari mu kibuga bakina na AS Kigali

Nyuma y’iminsi ine atagaragara mu kibuga kubera imvune yagiriye mu mukino ubanza w’igikombe cy’Amahoro ubwo bakinaga na Rwamagana City, Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri yatangiye imyitozo kuri uyu wa Mbere.

Hakizimana Muhadjiri aheruka kugaragara ubwo bakinaga na Rwamagana City icyo gihe yavuye mu kibuga yababaye gusa ntabwo byari imvune ikabije kuko yamaze iminsi ine gusa ubu akaba yanatangiye imyito hamwe n’abagenzi be, kandi ngo arumva ameze neza nta kibazo nk’uko yabidutangarije nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Mbere.

Ati” Nibyo nari maze iminsi mfite imvune ariko idakanganye byanatumye ntabasha gufatanya n’abagenzi banjye mu mukino wo kwishyura ubwo bakinaga na Rwamagana City, ariko ubu nagarutse kandi ndumva meze neza nta kibazo nta gihindutse bazambona mu kibuga kuwa Kane dukina na AS Kigali”.

Ikipe ya APR FC ikaba iri bukore imyitozo ibanziriza iya nyuma uyu munsi saa cyenda (15h00′) i Shyorongi nk’ibisanzwe, ikazakora imyitozo ya nyuma ku munsi w’ejo kuwa Gatatu mbere yo guhura na AS Kigali kuwa Kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.