Thursday, September 28E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Hagiye gutoranywa abazakinira APR Women FC

Mu rwego kwitegura neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri no kongerera imbaraga APR Women FC, hagiye kujonjorwa abakinnyi bagomba kwiyongera ku bo isanganywe.

Ni igikorwa kizaba mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 22 na 23 Ukwakira 2022, hakazajonjorwa abakinnyi haherewe ku batoranyijwe bitwaye neza mu mikino ihuza amashuri (Inter-Schools) n’abandi bakiri bato bigaragaje mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Icyakora iri jonjorwa rizanitabirwa n’abandi batagize amahirwe yo kugira aho bagaragariza impano zabo ariko badafite amasezerano mu yandi makipe, ibi bikaba ari mu rwego guha amahirwe izindi mpano zitarabona aho zigaragariza.

Abakinnyi bazajonjorwa bazaba bagize APR Women FC bakazashyirwa hamwe, aho bazajya bitabwaho bahabwa buri kimwe gikenewe mu iterambere ryabo haba mu mupira w’amaguru ndetse no mu ishuri risanzwe.

Bazakina shampiyona y’icyiciro cya kabiri, intego ikaba ari uko APR WFC izahita izamuka mu cyiciro cya mbere igahatanira ibikombe bikinirwa mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira mu kwezi gutaha ku matariki azemezwa na Komisiyo y’Amarushanwa muri FERWAFA.

APR Women FC yubakiye ku bakinnyi bakiri bato, ndetse ijonjora rigamije gushaka abandi bongeramo imbaraga
Ikipe y’abangavu ya APR WFC iri mu irushanwa rya FERWAFA rihuza abakobwa batarengeje imyaka 17
APR WFC iri mu makipe 4 ageze mu cyiciro cyo guhatanira igikombe ku rwego rw’igihugu