Myugariro w’ikipe ya APR FC Buregeya Prince aratangaza ko barimo kwitegura neza umukino uzabahuza na Mogadishu City Club cyane ko ngo imyitozo imeze neza kandi ngo intego ni ugutsinda.
Ni mukiganiro twagiranye n’uyu mukinnyi, tumubaza imyitozo bamaze iminsi bakora uko imeze, atubwira ko ari imyitozo myiza kandi ngo kuva ku batoza kugeza ku bakinnyi bose bariteguye .
Yagize ati” Nibyo koko twatangiye imyitozo, ni imyitozo navuga ko irimo kugenda neza, ikigaragara n’uko ikipe yose yiteguye imeze neza kuva kuri staff kugeza ku bakinnyi n’ubwo hari abari mu ikipe y’igihugu ariko nabo bari mu myitozo navuga ko twese tumeze neza.”
Buregeya Prince kandi yakomeje avuga ku cyo bamaze kungukira mu myitozo bamaze iminsi bakora nyuma y’ukwezi n’igice bari bamaze bari mu biruhuko aho yavuze ko bitewe n’uburyo abatoza barimo kubategura, urwego rwa buri mukinnyi rumaze kuzamuka.
Yagize ati” Kuva twatangira imyitozo, urwego rwarazamutse cyane bigaragara kandi bizakomeza, abatoza bari kudutegura neza mu buryo bw’imyitozo, baradutegura mu mutwe ndetse n’ibindi byo mu kibuga (tactics…)”
Prince yaboneyeho n’umwanya wo kugira icyo avuga ku ikipe ya Mogadishu City Club bazahura nayo mu mikino y’amakipe yabaye ayambere iwayo.
Yagize ati” Navuga ko turi kuyitegura neza, intego ni ukuyitsinda nibyo biri mu mitwe yacu twese, tuzi ko ari ikipe yabaye iyambere iwabo, twiteguye gufatanya nk’ikipe dushyizemo imbaraga zacu zose kugira ngo twitware neza, Imana izabidufashamo, kuko umwuka umeze neza kandi turi kwitegura neza twese nk’ikipe.”
Kugeza ubu iyi kipe y’ingabo z’igihugu ikiba ikomeje imyitozo aho irimo gukora kabiri ku munsi mu gitondo na nimugoroba ndetse n’uyu munsi bakaba bari bukore kabiri.