Ikipe ya APR FC niyo yayoboye andi makipe mu kunyeganyeza inshundura nyinshi shampiyona ishize n’ibitego 44. mu gihe yinjijwe 11 maze isoza imikino 23 yakinwe izigamye ibitego 33.
Ikibazo uwo ari we wese yakwibaza ni ukuntu ibi bitego byabonetse, ku busatirizi na none bwari buyoboye ikipe yasoje umwaka wa shampiyona wa 2018-19 nta gikombe na kimwe butwaye, umwaka wabaye impfabusa ku ikipe y’igihugu.
Rutahizamu Byiringiro Rague asanga harabaye impinduka nyinshi, haba mu mikinire mu kibuga, hanze yacyo ndetse n’impinduka mu mitwe y’abakinnyi byanabashishije APR FC gutwara igikombe idatsinzwe umukino n’umwe.
Yagize ati: ”Hari impinduka nyinshi zabaye cyane cyane mu mikinire kugira ngo dutsinde ibitego 44 muri shampiyona, umwaka ushize twakinaga neza cyane byoroheye buri wese, umukinnyi uwo ari we wese mu kibuga yumvaga ko ari gukorera mugenzi we nta byo kwikunda byabayeho, niyo mpmvu buri mukinnyi mu kibuga yatsindaga bigatuma akazi no kuri ba rutahizamu katworohera.”
”Twagize abatoza beza cyane bagiye badukuramo ikintu cyo kwikunda, bakatwumvisha ko turi ikipe atari umuntu ku giti cye, bitandukanye n’umwaka wari wawubanjirije aho wasangaga buri mukinnyi ashaka gutsinda ku giti cye, byateraga umwuka utari mwiza mu kibuga ndetse no kurumba kw’ibitego.”
Abajijwe uko yakiriye ikipe yari nshya yavuguruwe nyuma y’umwaka wa shampiyona wa 2018-19, uyu rutahizamu akaba yatangaje ko yari ikipe nziza kuri we agereranyije n’iyari icyuye igihe.
”Njyewe nayakiriye neza cyane, kuko abakinnyi benshi baje bari mu kigero cyacu, twahise dutangira gushyira hamwe muri byose haba aho twicaye tuganira tuba twisanzuye ntawe uheza undi ngo ni mukuru cyangwa ni muto, n’ibiganiro tuba tubisangiye nta kwishishanya urebye ni ikipe yari ishyize hamwe cyane kurusha iyayibanjirije.”
Rutahizamu Byiringiro Rague w’imyaka 21 ni umwe mu bafashije cyane APR FC gutwara ibikombe bitatu mu mwaka ushize w’imikino, aho yatsinze ibitego birindwi muri shampiyona ndetse n’imipira itandatu yabyaye ibitego.