E-mail: administration@aprfc.rw

Gushimira abafata amafoto n’abafana ba APR FC

Ubusanzwe umupira w’amaguru ni umukino ukundwa kandi ukurikirwa n’abantu benshi ku isi yose, kuvuga umupira w’amaguru umuntu ahita yumva ko bavuze abakinnyi bakina uwo mukino gusa ariko na none sibyo gusa kuko nta ruhare rw’abakunzi n’abafana ngira ngo ibirori byaba bike.

Niyo mpamvu twateruye iyi nkuru dushimira aba bose cyane abafata amafoto mu bihe bitandukanye by’imikino kugira ngo basangize ibihe bitandukanye amarangamutima y’abari ku mukino w’umupira w’amaguru.

Ubuyobozi bwa APR FC bufashe uyu mwanya wo gushimira abo bose ndetse kandi yisegura kutabasha kubona amafoto menshi y’abo bose baba bagaragaje urukundo n’amarangamutima yabo, cameras ntizibabone ndetse bunabasaba gukomeze gukunda no gushyigira imikino muri rusange.

Muri ibi bihe imikino yabaye ihagaze, urubuga rwa APR FC mukunda ruzakomeza kubagezaho inkuru zigaragaza abakunzi n’abafana bayo mu bihe bitandukanye. Tuzabereka ifoto y’umufana umwe, babiri, batatu kugeza kuri za Zone na Fan Clubs zose zo mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published.