Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Gusatira izamu nibyo biri butugeze muri ¼: Bizimana Didier

Umutoza Bizimana Didier asanga nta yindi ntwaro iri bugeze Amavubi muri 1/4 cya CHAN 2020 kitari ugusatira izamu kugira ngo abone intsinzi nyuma yo kunganya imikino ibiri yabanje mu itsinda.

Yatangiye atubwira aho akura icyizere ko Amavubi ari bukomeze muri 1/4.

Yagize ati: ”Impamvu nizeye Amavubi ni uburyo bakinnye guhera ku mukino wa mbere n’uwa kabiri, abakinnyi bose bafite ubushake, iyo ufite ubwo bushake kugera ku ntego zawe birakorohera, yego ku Amavubi ntibyoroshye ariko nibura baduha icyizere.”

Bakwiye gushimirwa k’ukuntu bitwaye mu mukino ibiri yatambutse.

Yakomeje agira ati: ”Kuri iriya mikino ibiri ni ngombwa ko bashimirwa uko bitwaye, twahuye n’amakipe atarigeze ahagarika shampiyona mu bihugu byayo twe tumaze igihe kinini twarahagaritse iyacu, urumva guhura n’umuntu umaze igihe akina biba ari ibintu bibiri bitandukanye. Batanze ibyo bari bafite byose ari nayo mpamvu aka kanya tugifite amahirwe yo gukomeza muri 1/4.”

Umutoza Didier wakurikiranye imikino yombi Amvubi yanganyijemo na Uganda ndetse na Maroc, asanga hari uburyo bw’imikinire bwafasha abasore b’u Rwanda ku buryo batakongera kugarira cyane ahubwo bagakinira imbere ndetse bagasatira cyane.

Yagize ati: ”Amavubi uburyo bakina si bubi, ni amayeri meza y’umukino wabo, gusa ikintu nabasaba ku mukino w’uyu munsi ni igihe abakinnyi bacu bafashe umupira nabo bagakina hagati yabo bitari ibyo kuwikuraho niyo mpamvu bihita bigaragara ko ikipe yacu yugarira. Nibahanahana baraza kugira umwanya wo guhagarara neza mu kibuga, kureba ikibuga neza, kwiga neza uwo dukina nawe ndetse no gutekereza birushijeho.”

Yakomeje agira ati: ”Bashyire imbaraga mu gusatira, mu gihe dufashe umupira tugatekereza ko izamu ari ryo riri butugeze muri 1/4, bose bakabyumva kimwe ko igitego kigomba kuboneka kandi kigatsindwa n’umukinnyi mu kibuga, bagakinira hamwe, bagafashanya, bagasenyera umugozi umwe nta kabuza turaza gutsinda Togo.”

Bizimana Didier yakiniye Amavubi aha yari muri CECAFA mu 1997
Yakoranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent

Umutoza Didier Bizimana yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 1992 mu Burundi mu ikipe ya Prince Luis, akomereza muri APR FC mu 1995 kugeza muri 2017 ari naho yahise akomereza umwuga wo gutoza nk’umutoza wongera ingufu abakinnyi. Ndetse yakiniye n’ikipe y’igihugu Amavubi umwaka umwe muri 1997. Ubu akaba ari umutoza wungirije wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri.

U Rwanda rurakina umukino warwo wa gatatu kuri uyu wa Kabiri guhera saa tatu z’umugoroba. Rurajya muri uyu mukino rusabwa gutsinda kugira ngo rwizere gukomeza muri 1/4 cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.

Ikipe y’Igihugu iri ku mwanya wa gatatu n’amanota abiri, inyuma ya Maroc ifite amanota ane na Togo ifite atatu mu gihe Uganda ifite inota rimwe ku mwanya wa nyuma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *