E-mail: administration@aprfc.rw

Gusaba accreditation yo gukurikirana umukino wa Total CAF Champions league

Ikipe ya APR FC iramenyesha abanyamakuru bose bifuza kuzakurikirana umukino wa Total CAF Champions League uzahuza APR FC na Club Africain, ko bagomba gutangira gusaba accreditation.

Tariki 28 Ugushyingo nibwo APR FC izakira Club Africain, ku banyamakuru bakora ibiganiro by’urubuga rw’imikino bifuza kuzakurikirana uwo mukino bagomba gutangira uyu munsi gusaba accreditation ibemerera kubasha gukurikirana uwo mukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kubifuza gusaba Accreditation basabwe kwandika ibaruwa isaba, ifoto y’ikarita y’akazi itangwa n’igitangazamakuru akorera byose bikoherezwa kuri iyi email: administration@aprfc.rw

Icyitonderwa: Gusaba accreditation biratangira uyu munsi tariki 23/11/2018 bisozwe kuwa Mbere tariki 26/11/2018

Leave a Reply

Your email address will not be published.