Rutahizamu wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague aratangaza ko guhabwa amahirwe yo gukina CHAN ye ya mbere ku myaka 21 ari amahirwe y’imbonekarimwe gukina isi yose ikureba.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kigufi yagiranye na APR FC Website, nyuma y’iminsi 11, Amavubi asezerewe muri 1/4 cya CHAN 2020 na Guinea.
Yatangiye atubwira uko yitwaye mu mukino we wa mbere muri CAN 2020 wari n’uwa gatatu w’Amavubi mu itsinda C ubwo u Rwanda rwatsindaga Togo ibitego 3-2 rugakatisha itike ijya muri 1/4 cy’irangiza.
Yagize ati: ”Umukino wa mbere nakinnye dutsinda Togo warampiriye ngiriramo amahirwe nitwara neza nk’uko nabyifuzaga, ni ibintu byanshimishije cyane, nagerageje gutanga imbaraga zanjye zose uko nari nshoboye ndetse byangendekeye nk’uko nabyifuzaga kandi nanashimira cyane umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent wampaye ayo mahirwe.”
Umukino wa kabiri yakinnye Amavubi asezererwa na Guinea muri 1/4 waramubabaje cyane.
Yakomeje agira ati: ”Ku mukino wakurikiyeho twakinnye na Guinea, buriya njye nabonaga uwawubanjirije twatsinzemo Togo ari wo wari ukomeye ariko nyine ntabwo imikino isa. Umukino wa Guinea warambabaje cyane bitewe n’uko nari niteguye kwitwara, narababaye cyane kuko sinitwaye neza, sinigeze nkora ku mipira myinshi ngo nyibyaze umusaruro nk’uko nabyifuzaga.”
”Ngira ngo mwarabibonye bansimbuza navuyemo ndakaye cyane, si ukubera ko bari bankuyemo, oya nababajwe n’uko nabibonaga ko nsize ikipe yanjye mu bibazo kandi hari uko nari napanze kuyitabara ariko umugambi wanjye sinywugereho.”
”Buriya mu kibuga buri mukinnyi yinjirana intego ye bwite igeretse kubyo umutoza aba yamubwiye, bishimisha kurushaho iyo ibyo byombi bikugendekeye neza ugafasha ikipe yawe ikabona intsinzi, bikababaza cyane iyo nta na kimwe kikugendekeye neza nk’uko wari wabipanze.”
Gukina CHAN ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe.
”Gukina CHAN yanjye ya mbere ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe , ni irushanwa buri mukinnyi wese yakwifuza gukina, guhamagarwa mu bakinnyi 30 hari abarenga 500 bagize amakipe akina shampiyona, byarengaho ugahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga isi yose ikureba, ni ibintu nishimiye cyane.”
Arashimira cyane abanyarwanda bashyigikiye Amavubi muri CHAN 2020.
Yagize ati: ”Ndashimira cyane abanyarwanda badushyigikiye guhera ku mukino wa mbere kugeza muri 1/4, twarabibonaga turi hariya tukumva tutari twenyine, nibo baduteraga imbaraga zo gukora cyane. Nabasaba ko byazakomeza bagakomeza kutuba inyuma kandi natwe tuzaharanira kubashimisha, intego ni uko ubutaha tuzarenga hariya 1/4.”