E-mail: administration@aprfc.rw

Gasongo na Sweety bitegura kurushinga, bashimiyi byimazeyo ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC

Jean De Dieu Ntirenganya umufana wa APR FC na Ntibagwire veneranda, bashimiye byimazeyo ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ku gikorwa kiza babakoreye cyo kubashyigikira mu gihe bitegura ubukwe bwabo.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Leta mu muhango wabereye mu karere ka Kayonza, Jean De Dieu Ntirenganya uzwi ku izina rya Gasongo na Nibagwire Venerande uzwi ku izina rya Sweety, bafite ubukwe ku itariki 30 Kamena uyu mwaka wa 2018 buzabera mu karere ka Kayonza, bashimiye umuryango wa APR FC urukundo wabagaragarije ndetse banabashimira inkunga babahaye yo kubashyigikira mu bukwe bwabo babasabira imigisha iva ku Mana.

Gasongo na Sweety bati: turashimira cyane ubuyobozi, abatoza n’abakinnyi ba APR FC ku bw’inkunga yabo baduhaye mu rwego rwo kudushyigikira kugira ngo ubukwe bwacu buzagende neza, APR n’ikipe dusanzwe dufana kandi dukunda dushimishijwe cyane n’uko natwe batuzirikanye bakaba badushyigikiye twizeye ko ubukwe bwacu buzagenda neza Imana ibaduhere imigisha myinshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.