E-mail: administration@aprfc.rw

FERWAFA yasuye APR FC mu mwiherero i Shyorongi


Komiseri ushinzwe komisiyo y’ubuzima mu ishyiramwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA Dr Hakizima Moussa yasuye ikipe ya APR FC mu mwiherero mu rwego rwo kureba ko yujuje ibisabwa bikubiye mu mabwiriza yo kwirinda COVID-19 yahawe amakipe kugira ngo abe yatangira imyitozo.

Kuwa Mbere tariki 09 Ugushyingo saa yine za mu gitondo,  nibwo Dr Hakizimana Moussa yasuye APR FC aho icumbitse i Shyorongi maze yemeza ko ikipe ya APR FC yubahirije amabwiriza ndetse ko yujuje n’ibindi byose bisabwa bikubiye mu mabwiriza yahawe amakipe mbere y’uko atangira imyitozo.

Yagize ati” Nibyo twaje hano i Shyorongi gusura APR FC kugira ngo turebe ko yubahirije ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, nkurikije ibyo tubonye hano, dusanze ikipe ya APR FC yubahiriza amabwiriza kandi inashyira mu bikorwa n’ibindi bikubiye mu mabwiriza cyane ko ihora inapimisha abakozi bayo, no kuba baba hamwe byose ni ibigaragaza ko bubahiriza amabwiriza umunsi ku munsi.”

Dr Hakizimana Moussa yakomeje avuga ko nandi makipe akwiye kurebera kuri APR FC akagerageza gukora nk’ibyo ikora kugira ngo mu gihe tuzaba tugiye gutangira shampiyona amakipe yombi azabe yiteguye neza ndetse nta numwe urwaye.

Ati” Ndasaba nandi makipe kugerageza gukora nk’ibyo ikipe ya APR FC ikora bagapimisha abakozi babo inshuro nyinshi kugira ngo bamenye uko abakozi babo bameze bityo mu gihe cyo gutangira shampiyona abakinnyi bose bazabe bameze neza nta numwe urwaye.”

Usibye kuba APR FC ipimisha anakozi bayo, inapimisha abakozi ba hotel aho icumbitse Byiringiro Jean Baptiste umuyobozi w’igikoni gitegurira APR FC amafunguro,  yatangaje ko nabo bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse uko ikipe ipimwe nabo bapimwa kugira ngo bayitegurire ibyo kurya bafite ubuzima buzira umuze.

Yagize ati: “Ingamba zo kurwanya COVID-19 turazubahiriza twambara agapfukamunwa neza tugakaraba kenshi amazi n’isabune ndetse n’umuti wabugenewe (sanitizer), iyo bagiye gupima APR FC natwe baradupima, tumaze gupimwa inshuro eshanu kandi nta n’umwe basanze yaranduye icyorezo cya COVID-19.

Kuwa Gatandatu tariki ya 14 Ugushyingo, abakozi ba APR FC ndetse n’abakozi ba hotel aho ikipe y’ingabo z’igihugu icumbitse bose bongeye gupimwa kugira ngo bamenye buri umwe wese uko ameze.

Leave a Reply

Your email address will not be published.