Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Erradi Mohammed Adil yemerewe gutoza imikino ya CAF

Ikipe ya APR FC iri kwitegura imikino mpuzamahanga ya CAF Champions League igomba gutangira kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye yakira ikipe ya US monastir yo muri Tunisia.

Kuri ubu umutoza w’iyi kipe yamaze kwemererwa gutoza iyi mikino ni nyuma y’igihe atemererwa kuyitoza.

Kuri ubu yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo atahukane intsinzi muri iyi mikino dore ko iyi kipe yagiye agorwa no kuba itarifite umutoza  mukuru ,kubona ibyangombwa byo gutoza abakinnyi be ku ruhando rw’amahanga bikaba  bigiye kongera imbaraga zisumbuyeho ku bakinnyi bitegura iyi mikino nyafurika.

APR FC irakira US Monastir kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye ku isaha yi saa Kenda zuzuye 15h00