Ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles FC ibitego bibiri ku busa kuri stade Umuganda byombi byatsinzwe na Emmanuel Imanishimwe.
Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa cyenda (28′) gitsinzwe na Imanishimwe Emmanuel ku mupira mwiza wari uvuye koruneri ntihagira n’umwe uwukoraho awutera ishoti uruhukira mu rushundura. Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 57’ w’umukino nabwo gitsinzwe Emmanuel ibi bitego byombi yabitsinze mu buryo bumwe.
APR FC yatangiye gukora impinduka mu gice cya kabiri aho Nizeyimana Mirafa yasimbuye Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude asimburwa na Nsengiyumva Mustafa naho Rusheshangoga Michel asimbura Nshuti Dominique Savio.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise yuzuza amanota icyenda 15 mu mikino itanu ya shampiyona batarinjizwamo igitego na kimwe, kuko imukino APR FC imaze gukina yagiye yinjiza ibitego bibiri bityo ikaba izigamye ibitego bitandatu 10.
APR ikaba izasubukura imyitozo ku Cyumweru kugeza ubu isigaranye abakinnyi cumi na batatu mu makipe yombi y’igihugu yaba iyabatarengeje imyaka 23 ndetse n’ikipe nkuru.