Friday, September 29E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Emile Kalinda yongeye kugirwa umuvugizi w’abafana ba APR FC

Nyuma y’umwaka urenga yari amaze ahagaritswe kuba umuvugizi w’abafana ba APR FC, Kalinda Emile yongeye kugirwa umuvugizi w’abafana.

Emile yahagaritswe mu mwaka ushize wa 2017 taliki 22 Gicurasi, biturutse ku kiganiro yatanze kuri radio avuga ko mu izina ry’abafana bose ba APR FC yamaganiye kure ibyo gukomera amashyi ikipe ya Rayon Sport yari yatwaye igikombe cya shampiyona,bityo ahagarikwa n’ubuyobozi bw’ikipe abwirwaga ko mu mvugo ye yakoresheje ko nta Fair Play irimo.

Nyuma yo guhagarikwa yandikiye ubuyobozi bwa APR FC ibaruwa isaba imbabazi. Emile avuga ko yishimiye cyane kuba yongeye kugirirwa ikizere cyo kuba umuvugizi w’abafana ba APR FC. Ati: mbere na mbere ndagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba bongeye kungirira ikizere bakaba bansubije ku nshingano yo kongera kuba umuvugizi w’abafana, ndabizeza kuzabikora neza.

Kalinda akomeza avuga ko amakosa yakoze atazigera yongera kuyakora ko ngo na mbere yayakoze atabigambiriye ahubwo ko byatewe n’agahinda k’ibihe ikipe yaririmo. Ati: amakosa nakoze nayatewe n’akababaro k’ibihe bitari byiza ikipe yacu yari irimo bituma mvuga nabi gusa ndabizeza ko bitazongera rwose.

Emile Kalinda ubusanzwe ni umufana wa APR FC ndetse yari yaranagiriwe ikizere muri 2015 ubwo yatorwaga n’abafana bagenzi be kubabera umuvugizi, nyuma nibwo yaje guhagarikwe kuri izo nshingano kubera ikiganiro yari yatanze kuri radio.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *