Umukunzi wa APR FC akaba anashinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC ku rwego rw’umujyi wa Kigali, Gatete Thomson atangaza ko afitiye ikizere ikipe ko yagera ku ntego yihaye cyane ko ngo ari abakinnyi bakiri bato.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri atangira anasobanura uko yabonye umukino APR FC yasezereyemo MCC.
Yagize ati: ” Ni umukino wadukomereye cyane bitandukanye n’uko abantu babikekaga ariko nibyo bituma umupira uryoha kandi n’inisomo ryiza ko nta kipe nto iba muri champions league muri make ni instinzi twishimiye cyane.”
Yakomeje avuga ko ikipe yabo bakunda bayifitiye ikizere ko byose bishoboka ngo ikingenzi ni ukugirira ikize abakinyi bose ikipe ifite.
Yagize ati: ” Byose birashoboka dufite ikipe y’abakinnyi bakiri bato bose barashaka kugira icyo bagaragaza, ikingenzi ni ukubagirira ikizere nabo bakakigirira.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye na Gatete, yagize ubutumwa agenera bagenzi be b’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu abasaba kugirira ikizere ikipe yabo.
Yagize ati: ” Ubutumwa naha bagenzi banjye ni ukuba inyuma y’ikipe aho ijya hose Kandi bakayigirira icyizere nk’uko bisanzwe.”