Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league igeze ku munsi wayo wa gatatu, APR FC imaze gutsinda imikino yayo ibiri, kuri uyu wa Gatatu irakira Kirehe FC.
APR FC yagaruye myugariro ukinika ku ruhande rw’ibumoso Emmanuel Imanishimwe utaragaragaye ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo APR FC yakinaga na Musanze FC, isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Kirehe FC kumunsi w’ejo kuwa Gatatu saa cyenda n’igice kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Nyuma y’imyitozo ya nyuma, tuganiriye n’umutoza Petrović tumubaza uko biteguye uyu mukino, ati: ku ruhande rwacu nka APR FC twiteguye neza uyu mukino, buri mukino kuri twe ni ingenzi nta mukino twifuza gutakaza twagize amahirwe Emmanuel yagarutse ubushize ntiyakinnye yari afite ikibazo mu itako ariko ubu ameze neza, rero kuri twe turiteguye ntakibazo.
Dr Petrović kandi twamubajije niba hari amakuru yaba azi kuri Kirehe FC, ati: kuva twatangira shampiyona sindabona aho Kirehe ikina, ariko icyo nzi n’uko itahinduye umutoza, nyiheruka umwaka ushize dukinira ku kibuga cyabo, nabonye ari ikipe nziza reka twizere ko n’ejo abakunzi b’umupira w’amaguru bazabona umukino mwiza.