E-mail: administration@aprfc.rw

Dr Petrović yakoresheje imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugaruka

Ku isaha ya saa cyenda n’igice (15H30) ku kibuga cy’i Shyorongi, nibwo umutoza mukuru wa APR FC, Dr Petrović yari atangije imyitozo ye ya mbere nyuma yo kuva mu biruhuko.

Dr Petrović yagarutse mu Rwanda ku munsi w’ejo ku cyumweru, agarukana n’umwungiriza we wa kabiri Radanovic Miodrag, uyu munsi akaba aribwo bakoresheje imyitozo yabo yambere, dore ko abakinnyi batari mu ikipe y’igihugu, bo bari bamaze icyumweru cyose batangiye imyitozo, batozwa n’umutoza Didier Bizimana.

Iyi myitozo yitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu, nka kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste, umunyezamu Kimenyi Yvese, Iranzi Jean Claude, Omborenga Fitina ndetse na Emmanuel Immanishimwe. Uretse aba bakinnyi, iyi myitozo kandi yitabiriwe n’umutoza wungirije Jimmy Mulisa nawe wari mu ikipe y’igihugu.

APR FC uyu munsi yakoze imyitozo rimwe gusa, ku munsi w’ejo kuwa Kabiri bakaba bazakora imyitozo kabiri ku munsi, mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi(16H00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.