E-mail: administration@aprfc.rw

Dr Petrović yahaye abasore be ikiruhuko cy’uyu munsi, ababwira ko bazasubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri

APR FC kimwe nandi makipe, irimo kwitegura shampiyona ya 2018-2019 igomba gutangira kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira, Petrović umutoza mukuru wa APR FC akaba uyu munsi yahaye abasore be ikiruhuko.

APR FC iheruka kwegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda Super Cup ubu irimo kwitegura shampiyona dore ari nayo izafungura shampiyona kuri uyu wa Gatanu ubwo izaba ikina na Amagaju FC kuri stade ya Kigali. APR FC yari imaze iminsi ikora imyitozo nyuma yo kuva i Rubavu aho yari imaze iminsi itandatu, uyu munsi Dr Petrović akaba yahaye abasore be ikiruhuko.

Kugeza Petrović akaba yarasigaranye abakinnyi cumi n’umunani nyuma yaho abandi icyenda bahamagawe mu ikipe y’igihugu inafite umukino ku munsi w’ejo kuwa Kabiri. Kuri gahunda y’umutoza Petrović, uyu munsi baruhutse bazasubukura imyitozo ku muns w’ejo kuwa Kabiri saa yine (10H00) i Shyorongi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.