Kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe ya APR FC yatangiye kwitegura umukino w’umunsi wa cumi na gatanu wa shampiyona uzayihuza na Police mu mpera z’iki cyumweru.
APR FC uyu munsi yakoze imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, mu gitondo saa tatu (09h00) mu byuma byongera imbaraga ndetse na nimugoroba saa kumi (16h00) i Shyorongi. Iyi myitozo y’uyu munsi ikaba yitabiriwe n’abakinnyi bose usibye Rugwiro Herve ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako.
Dore mu mashusho imyito APR yakoze uyu musi