Itsinda ry’abafana ba APR FC ryibumbiye muri Musanze Fan Club rihuza abafana bo mu karere ka Musanze ryameye imiryango itanu itifashije babaha ibiribwa n’ibikoresho by’isuku bizabafasha kubaho muri iki gihe u Rwanda n’isi muri rusange bugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Kuwa Gatandatu Tariki 21 Werurwe 2020, nibwo Leta y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bose bagomba kuguma mu ngo zabo mu gihe cy’iminsi 14, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus nyuma y’icyumweru cyari gishize umuntu wa mbere agaragayeho iyi virus mu Rwanda.
Nyuma y’iri tangazo, abagize Musanze Fan Club batangiye guhuza ibitekerezo barebera hamwe uko bafasha bagenzi babo bashoboraga kugirwaho ingaruka no kuguma mu rugo, ari nabwo bahisemo gufasha imiryango itanu yari ibabaye kurusha indi.
Mu gihe cy’iminsi ibiri bakusanyije inkunga yihutirwa ingana n’ibihumbi 125 Frw, yagombaga kugoboka iyi miryango iherereye mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, akagari ka Mpenge.
Iyi nkunga ikaba igizwe n’ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku, Buri muryango ukaba wagenewe ibiro 15 by’ifu ya Kawunga, ibiro 15 by’umuceri, ibiro 15 by’ibishyimbo, ibiro 5 by’ibirayi, ibiro 2 by’isukari, ibiro 2 by’umunyu, imiti 2 y’isabune ndetse n’ibiro bitanu by’ifu yigikoma ku umuryango w’umwe mu banyamuryango wibarutse nyuma y’iminsi ibiri itangazo rya Leta ryo kuguma mu rugo rigiye hanze.
Perezida wa Musanze Fan Club Ngabonziza Louis, akaba yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe gihutiyeho kubera bagenzi babo bari bakeneye ubutabazi ariko ko mu gihe cy’indi minsi 14 Leta yongeyeho kizakomereza ku banyarwanda muri rusange.
Yagize ati: ”Iki cyorezo cyaje kidutunguye bituma hari abo kigiraho ingaruka mu mibereho yabo ya buri munsi banahise batwitabaza, hanyuma natwe igikorwa tugishyira mu itsinda duhuriyemo dushobora gukusanya iyi mfashanyo ifite agaciro k’ibihumbi 125Frw, tukaba twizera ko ishobora kuzabafasha no mu yindi minsi 14 Leta yacu yongeyeho kugira ngo tubashe kurwanya COVID19.”
”Iki gikorwa ntabwo kirangiriye aha kuko APR FC nk’ikipe ifite urukundo rw’abanyarwanda bose muri rusange, n’abandi banyarwanda bafana andi makipe bagezweho ingaruka na Coronavirus tuzabafasha kuko turacyakomeje kwitanga kugira ngo tugoboke uwo ari we wese ushobora kuburara kubera kudasohoka mu nzu.”
APR FC Musanze Fan Club ikaba yarashinzwe muri 2018, ifite abanyamuryango 145 bazwi ndetse bahurira ku rubuga rwa Whatsapp batangiraho ibitekerezo, hakaba n’abandi bataramenyekana umubare kubera ko batarabona ubushobozi bwo gutunga telephone zikoresha ikoranabuhanga rigendanwa.
Perezida wa wiri tsinda Ngabonziza Louis akaba yakanguriye abafana ba APR FC ndetse n’abanyarwanda muri rusange gukomeza gukurikiza inama ndetse n’ingamba Leta ikomeje kugeza ku baturage kuko nituzikurikiza ari yo nzira rukumbi yo gutsinda burundu icyorezo cya COVID19.