
Chairman wa APR F.C yatanze umucyo ku by’Abakinnyi b’abanyamahanga muri iyi kipe y’Ingabo aho yavuze ko atari ikizira, ko ahubwo bashobora kuzifashishwa igihe umutoza azaba yagaragaje ko abakeneye ariko mu marushanwa mpuzamahanga gusa.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho havuzwe byinshi byiganjemo ibihuha, aho bamwe bavugaga ko APR F.C igiye kureka gahunda yo gukinisha Abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, ikongera gukinisha n’Abanyamahanga.
Aganira n’ibitangazamakuru bitandukanye nyuma yo gusangira iminsi mikuru no kwifuriza umwaka mushya muhire APR F.C abereye Umuyobozi, yifashishije imikino mpuzamahanga APR F.C iheruka gutsinda, maze yongera gusobanura impamvu ya gahunda y’Abanyarwanda gusa muri iyi kipe.
Ati “nk’Umuyobozi uhagarariye ubundi buyobozi bw’ikipe nari nishimye birengeje kandi si bwo bwa mbere kuko mu matsinda twigeze kugerayo ariko byari icyo gihe, ubuho byari kurenza kuko twanakuragamo abantu icyo kintu cyo guhora bisuzugura ko Abakinnyi b’Abanyarwanda badashoboye.”
Yakomeje asaba abanyamakuru gutanga umusanzu wabo, ati “rwose mumfashije nk’Abanyamakuru nicyo mwajya mutindaho mubwira n’abandi banyarwanda ko “Abanyarwanda bashoboye”. Ni ukuvuga ko rero niba twarashoboye gutsinda icyo gitego Berkane nk’uko wabivugaga, hanyuma kubera impamvu zindi za tekiniki bakabwira Abakinnyi gusubira inyuma, ni nko gusitarira munsi y’urugo, icyo cyo cyarambabaje birenze, naho mbere tukiyoboye twari twishimye birengeje.”
Yakomeje agaragaza ko abakinnyi b’Abanyarwanda batahwemye gushimangira ubushobozi bwabo, ati “uretse n’uwo mukino, n’uw’ejo bundi (APR F.C yatsinzemo US Monastir) ari nawo wavuyeho ibyo bibazo byose by’umutoza njye nafata nk’ipfunwe cyangwa isoni, nta kuntu twari twatsinze i Huye ikipe tuyirusha kure birengeje, hanyuma twajya hariya tukabona ibitandukanye n’ibyo kandi Abakinnyi ubwabo bakubwira bati ‘twumvaga turiburenze ibi.”
Abajijwe ku by’Abakinnyi b’Abanyamahanga abafana basaba muri APR F.C, Chairman wayo yagize ati “batangire barambagize. Wenda umufana we yakubwira ngo muhere ku mutetsi mumuzane ari umunyamahanga, umufana ni uburenganzira bwe, ariko ku bakunzi ba APR F.C bo bazi icyerekezo.”
“Hanyuma no ku mutoza sinamuvugira ngo mushake nomero 8 cyangwa 9, kuko ibyo ni iby’umutoza. Igihe rero yatubwira ati uyu mwanya niwo ubura, ubwo twashakira aho.”
Yakomeje asobanura neza ko APR F.C idakeneye Abanyamahanga mu marushanwa yose ikinira imbere mu gihugu, kuko Abakinnyi b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gutwara ibikombe byose kandi batsinze amakipe akinisha abo banyamahanga.
Ati “ku bakunzi ba APR F.C rero nababwira nti bagabanye, ibyifuzo ntibibe byinshi, kuko ni byo navuze nti ‘nidukora ishyano tuzafata umwe cyangwa babiri twongeremo ariko kuri urwo ruhando mpuzamahanga’, aho tunaniriwe dutandukane ubwo bakomeze bajye gushakisha hanyuma tugarukane Abanyarwanda bacu kugira ngo tutica iyo politiki yacu ngo tuze gukinisha umunyamahanga mu Rwanda. Ayo mafaranga yaba ari ayo gupfusha ubusa dushobora no kuyatanga mu bindi nka mitiweli n’ibindi.”
Yakomeje avuga kandi ko APR F.C itazagarukira ku bakinnyi b’Abanyarwanda gusa, ahubwo hagiye no kurebwa uburyo n’abatoza baba abanyarwanda, cyane ko ari bo bumva neza uburenganzira n’imibereho y’Umunyarwanda kurusha umutoza w’umunyamahanga uba ufite imyumvire ihabanye n’imibereho y’Abanyarwanda.
Ibyo yabivuze agaragaza ko hari ubwo abakinnyi bavuga ikitagenda mu ikipe, umutoza w’umunyamahanga akabifata nko kumusuzugura igihe ari we uvuzweho, bitewe no kugorwa no kumva neza ukwishyira ukizana kw’umunyarwanda, kunatuma nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME ubwe aha rugari umuturage akavuga ikibazo kiri hagati ye na Jenerali runaka cyangwa afitanye n’undi muyobozi.
Ati “ubutaha turatangira no gutekereza no gushaka abatoza b’abanyarwanda bumva iyo politiki (yo kwishyira ukizana kw’umunyarwanda. Abatoza bacu uko bagenda bigaragaza, biga, wenda hari igihe kimwe tuzaba dufite Umutoza n’ Abakinnyi b’Abanyarwanda kugira ngo twuzuze iyo politiki. N’aho iyo uzanye abana b’Abanyarwanda hanyuma ukazana Umutoza wenda ufite intekerezo yindi, hari na none icyo tubura gishobora guterwa n’ubwo burere.”
APR F.C imaze imyaka 10 ifashe gahunda yo gukinisha Abakinnyi b’Abanyarwanda gusa, kugeza ubu Ubuyobozi bw’iyi kipe y’ingabo bukaba bwishimira ibyagezweho muri iyo gahunda, aho yakomeje gutwara ibikombe nk’uko bisanzwe ndetse ikarenzaho no kwesa imihigo itandukanye, nk’uwo kumara imikino 50 idatsinzwe n’ibindi.
Chairman wa APR F.C, asobanura ko imyaka 07 ya mbere yari iy’igerageza, ikaba yaragaragaje ko iyo gahunda ishoboka kandi yanatanga umusaruro, hanyuma yaba igitangira gushyirwa mu bikorwa byimbitse muri iyi myaka 03 ishize, igahita ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.
Kugeza ubu APR F.C niyo kipe ihiga izindi mu kwegukana ibikombe byinshi, byaba ibya Shampiyona, iby’Amahoro ndetse n’andi marushanwa atandukanye, ikaba yaregukanye byinshi muri byo ikinisha Abakinnyi b’Abanyarwanda gusa.
Kugeza ubu APR F.C ni nayo kipe yo mu Rwanda ifite ibikombe byinshi byo ku rwego mpuzamahanga, aho imaze kwegukana igikombe cya CECAFA inshuro 03, ibi bikombe ikaba yarabitwaye ifite abakinnyi b’Abanyarwanda b’inkingi ya mwamba bunganirwaga n’Abanyamahanga.
Twabibutsa kandi ko kugeza ubu APR F.C ikinisha Abanyarwanda gusa iri ku mwanya wa 03 n’amanota 28 inganya na Gasogi United na Rayon Sports, igakurikira AS Kigali ya mbere ifite amanota 30 inganya na Kiyovu Sports ya 02 by’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona, izi zose zikaba zubakiye ku bakinnyi b’Abanyamahanga.