E-mail: administration@aprfc.rw

News

Ndumva meze neza, ndimo kugenda ngaruka buhoro buhoro:Migi

Ndumva meze neza, ndimo kugenda ngaruka buhoro buhoro:Migi

News
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura umukino w'ikirarane w'umunsi wa 22 wa shampiyona uzayihuza n'ikipe ya Police FC mu mpera z'iki cyumweru kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC izaba idafite bamwe mu nkingi zayo za mwamba nka myugariro Rugwiro Herve ufite amakarita atatu y'umuhondo ndetse na Sekamana Maxime wahawe ikarita y'umutuku ubwo bakinaga na Musanze FC, bakaba batazagaragara mu mukino ikipe yabo izakina na Police FC. APR FC imaze iminsi ikora imiyitozo kabiri ku munsi bakaba guhera uyu munsi batangira gukora rimwe ku munsi. Abakinnyi bose bakaba bameze neza ndetse na kapiteni Mugiraneza wari umaze iminsi arwaye, akaba amaze iminsi arimo gukorana imyitozo n'abagenzi be. Tukaba twaganiriye na Migi tumubaza uko yumva ameze ndetse niba azanagaragara mu mukino bafitanye na Poli...
Dore gahunda y’imyitozo ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

Dore gahunda y’imyitozo ya APR FC mbere yo guhura na Police FC

News
Nyuma y'iminsi itatu bamaze bakora imyitozo inshuro ebyiri ku munsi, uyu munsi APR FC bafashe ikiruhuko bakazasubukura ku munsi w'ejo nkuko bigaragara kuri gahunda y'umutoza. APR FC imaze iminsi yitegura umikino w'ikirarane cy'umunsi wa 22 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Police FC mu mpera z'icyumweru gitaha tariki 10 z'ukwezi kwa Gatandatu. APR ikaba imaze iminsi ikora imyitozo kabiri ku munsi, uyu munsi bakaba baruhutse bakazasubukura ku munsi w'ejo. 01.06 FRIDAY 09:00 Training 16:00 Training Shyorongi 02.06 SATURDAY FREE 16:00 Training Shyorongi 03.06 SUNDAY FREE FREE Shyorongi 04.06 MONDAY FREE 16:00 Training Shyorongi 05.06 TUESDAY 09:00 Training 16:00 Training Shyorongi 06.06 WEDNESDA  FREE 16:00 Training Shyorongi 07.06
Kuri uyu wa gatandatu abafana ba APR FC, Zone 1 Fan Club bubatse umuhanda mu karere ka Rurindo

Kuri uyu wa gatandatu abafana ba APR FC, Zone 1 Fan Club bubatse umuhanda mu karere ka Rurindo

News
Abafana ba APR FC bo muri Zone 1 Fan Club bubatse umuhanda mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi banatanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage batabugiraga. Nkuko bisanzwe buri wa gatandatu wa nyuma wa buri kwezi habaho igikorwa rusange cy'umuganda, umuganda rusange w'ukwezi kwa Gicurasi ukaba warabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018. Abafana ba APR FC, Zone 1 Fan Club bakaba bifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Shyorongi, akagari ka Bugaragara mu mudugudu wa Gatimba mu karere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru aho aba bafana kandi bafatanyije na polisi n’ingabo z’igihugu mu kubaka umuhanda wa metero 600 (600m) kugira ngo abaturage bakomeze bagenderanire hatabayeho ikibazo. Usibye igikorwa cyo kubaka umuhanda, APR FC Zone 1 Fan Club kandi ikaba yanageneye ubwi
APR FC y’abakinnyi 10, ikuye amanota atatu i Musanze

APR FC y’abakinnyi 10, ikuye amanota atatu i Musanze

News
APR FC ibifashijwemo n'abavandimwe babiri, Muhadjili na Djihad ikuye amanota atatu i Musanze y’umunsi wa 25 wa shampiyona nyuma yo gutsindira Musanze FC iwayo ibitego 2-1. APR FC yatangiye umukino ishaka gutsinda mbere kugira ngo ibe yanakegukana amanota atatu, APR yatanze Musanze FC kwinjira mu mukino maze itangira kuyotsa igitutu irayataka cyane ndetse banabona uburyo bwiza gusa Muhadjili n'abo bari bafatanyije gutaha izamu Isaa na Lague ntibyabakundira kuboneza mu izamu. Uko iminota yagendaga yegera imbere, niko Musanze nayo yinjiraga mu mukino nayo itangira kwiharira umupira mu kibuga hagati bakanasatira izamu rya APR FC bashaka igitego. Byaje kubahira ku munota wa 42 ku bwumvikane buke bwa ba myugariro ba APR FC ku mupira wari utewe mu rubuga rw’amahina bawugarura nabi kubera
APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC

News
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Musanze FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere ku munsi w’ejo kuwa kane kuri sitade Ubworoherane saa15H30. Ikipe ya APR FC yamaze kugera mu karere ka Musanze, ari naho izakinira ku munsi w’ejo na Musanze Fc, usibye abakinnyi barwaye nka kapiteni Mugiraneza ndetse na Nshuti Savio, batabashije kujyana n'ikipe, mutoza Petrovic akaba yahagurukanye abakinnyi 19 azakuramo 18 azifashisha imbere ya Musanze FC. APR FC nyuma yo kugera i Musanze babanje gufungura ndetse banaruhukaho nyuma bajya gukora imyitozo, ubu bakaba basoje imyitozo ya nyuma bakoreye ku kibuga bazakiniraho ku munsi w'ejo bose bakaba bameze neza. APR FC izakina uyu mukino yagaruye bamwe mu basore bayo b’inkingi za mwamba, uwo ni umunyezamu Ki
APR FC inyangiye Amagaju FC 6-0 irara ku mwanya wa mbere

APR FC inyangiye Amagaju FC 6-0 irara ku mwanya wa mbere

News
APR FC iraye ku mwanya wa mbere n’amanota 47 nyuma yo kunyagira ikipe y’i Nyamagabe, Amagaju FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona waberaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. APR FC yinjiye muri uyu mukino neza itangira yotsa igitutu abasore b'Amagaju biza no kubahira ubwo ku munota wa 41 w'igice cya mbere, Hakizimana Muhadjili yafunguraga amazamu ku mupira yahawe na Bizimana Djihad akabona gutera ishoti ry’inyuma y’urubuga rw’umunyezamu umupira uruhukira mu rushundura, igice cya mbere kirangira APR iri imbere n'igitego 1-0. Igice cya kabiri APR FC yaje nabwo yataka cyane ndetse inabonamo ibitego byinshi ibifashijwemo na Sekamana Maxime winjiye mu kibuga asimbuye Byiringiro Lague ku munota wa 64 maze agatsinda ibitego bibiri (65’, 81’) Issa Bigirimana yatsinze igitego