APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC ku munsi w’ejo ku cyumweru
Ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 13 wa shampiyona ku munsi w’ejo ku cyumweru kuri sitade Umuganda 15H30.
Abakinnyi bose 21 umutoza Petrovic yahagurukanye bakaba bakoze iyi imyitozo ya nyuma usibye abatazanye n’ikipe kubera uburwayi barimo; Nkizingabo Fiston urwayi imitsi yo mukuguru, Emery Mvuyekure na Tuyishime Eric bombi bafite ikibazo cy’umutsi wo mu itako, Nshuti Dominique Savio utemerewe gukina imikino ibanza.
APR FC ikaba yakoreye imyitozo ku kibuga cya sitade Umuganda ari naho izakiniraho ku munsi w’ejo. Kapiteni Mugiraneza akaba yatubwiye ko biteguye neza uyu mukino ati: umukino tuwiteguye neza Etincelles ni ikipe nziza ifite n’umutoza mwiza gusa icyo nakubwira n’uko twifuza cyane aya manota atatu rwose...