Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Imyitozo

Jean Pierre na Gylain bagarutse mu myitozo nyuma y’ibyumweru bibiri barwaye malariya

Jean Pierre na Gylain bagarutse mu myitozo nyuma y’ibyumweru bibiri barwaye malariya

Imyitozo
Abakinnyi babiri, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre na Ngabonziza Gylain ufasha abataha izamu bari barwaye malariya bagarutse mu myitozo yo kuri uyu wa Kane nyuma y'ibyumweru bibiri bitabwaho n'abaganga. Aba bombi baherukaga gukora imyitozo yo ku itariki 16 Ukwakira, bakaba barasibye imikino ibiri ya gicuti APR FC yakinnyemo na AS Kigali mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w'imikino. Ishimwe Jean Pierre na Ngabonziza bombi b'imyaka 18 y'amavuko, bakuriye mu ikipe ya Intare FC aho Gylain yanatwaranye na APR FC ibikombe bitatu nyuma yo kuzamurwa mu ikipe y'ingabo z'igihugu Tariki 2 Kanama 2019 mu gihe Ishimwe Jean Pierre we yazamuwe muri Nyakanga 2020.
APR FC yakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka wa 2020-21

APR FC yakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka wa 2020-21

Imyitozo, News
Kuri iki Cyumweru Tariki 4 Ukwakira saa cyenda z'igicamunsi, ikipe y'ingabo z'igihugu yakoreye imyitozo ya mbere itegura umwaka wa 2020-21 ku kibuga cy'imyitozo cya Shyorongi. Iyi myitozo yari yitabiriwe n'abakinnyi bose uko ari 31, nta n'umwe ufite ikibazo cy'imvune cyangwa indi mpamvu yamubuza gukora, yagaragayemo kandi abakinnyi bashya batandatu bongewe mu ikipe yasoje umwaka ushize itwaye ibikombe bitatu harimo n'icya shampiyona yegukanye idatsinzwe umukino n'umwe. Aba bakinnyi ni Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques watutse muri Petro Atlético de Luand...
MU MAFOTO: Abakinnyi bose ba APR FC bakoreshejwe igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero

MU MAFOTO: Abakinnyi bose ba APR FC bakoreshejwe igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero

Imyitozo
  Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 3 Ukwakira saa tatu za mu gitondo kuri stade Amahoro, abakinnyi bose ba APR FC bakoreshejwe imyitozo y'igeragezwa mbere yo kujya mu mwiherero kugira ngo batangire imyitozo yuzuye. Iyi kipe y'ingabo z'igihugu ikaba yakoresheje abakinnyi bayo bose uko ari 31 imyitozo yo kugenzura uko bahagaze nyuma y'amezi arindwi badakorera hamwe. Abatoza n'abakinnyi bose bakaba bagomba kujya mu mwiherero i Shyorongi kuri uyu wa Gatandatu, nyuma yo kuzuza ibisabwa na Minisiteri ya siporo na Ferwafa ndetse ikanahabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo. Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2019-20, APR FC ikaba izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions league.     ...
AMAFOTO: Abakinnyi umunani bakubutse mu Mavubi basanze bagenzi babo mu myitozo yitegura Police FC

AMAFOTO: Abakinnyi umunani bakubutse mu Mavubi basanze bagenzi babo mu myitozo yitegura Police FC

Imyitozo, News
Abakinnyi bacu umunani bari mu butumwa bw’ikipe y:igihugu Amavubi yari mu myiteguro ya CHAN 2020, basanze bagenzi babo mu myitozo kuri iki Cyumweru i Shyorongi yitegura umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona tuzakiramo Police FC kuri uyu wa Gatatu. Kapiteni Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Rague, Imanishimwe Djabel ndetse na Danny Usengimana bari baritabajwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ibiri itegura irushanwa nyafurika ry’abakina imbere mu gihugu CHAN 2020, rizabera muri Cameroon hagati ya Tariki ya 4 kugeza 25 Mata 2020. Amavubi yakinnye imikino ibiri na Cameroon i Yaounde Tariki 23 Gashyantare ndetse na Congo Brazaville i Kigali Tariki 28 Gashyantare yose ayinganya 0-0. Abandi bakinnyi bataham...

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura Etincelles FC Rague yizeza abafana intsinzi

Imyitozo, News
Kuri uyu wa Gatanu ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Etincelles FC mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali kuwa Gatandatu Tariki 12 Ukwakira guhera saa cyenda z’igicamunsi. Ni imyitozo yatangiye saa kumi z’igicamunsi ikorwa mu gihe cy’isaha n’igice. Ikaba yaranzwe n’iyiganjemo gutera mu izamu ndetse n’imipira y’imiterekano. Yakozwe n’abakinnyi 24 ukuyemo myugariro Buregeya Prince ugifite ikibazo cy’imvune yagiriye mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona APR FC yanganyijemo na AS Kigali Tariki ya 04 Ukwakira kuri stade ya Kigali. Myugariro Mutsinzi Ange akaba yakoze iyi myitozo nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi itatu yari yahawe n’umuganga kubera ikibazo yagiriye muri uyu mukino nyuma yo kugongana na rutahizamu...

APR FC idafite abakinnyi babiri yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Bugesera FC (Amafoto)

Imyitozo, News
  Ikipe y’Ingabo z’igihugu yakoreye imyitozo ya nyuma ku kibuga cya Shyorongi kuri uyu wa Mbere, guhera saa kumi z’igicamunsi yitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2019-20 izakirwamo na Bugesera FC kuri Stade ya Bugesera kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 08 Ukwakira, guhera saa cyenda z’igicamunsi. APR FC yanganyije na AS Kigali mu mukino wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda 2019-20, igitego cyayo kikaba cyaratsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 72 w'umukino ku mupiwa yari ahawe na Mugunga Yves, kiza kwishyurwa  na Rusheshangoga ku munota wa 90 w'umukino. Myugariro Mutsinzi Ange wakomerekeye mu mukino, akaba yahawe na muganga iminsi itatu izarangira kuwa Gatatu Tariki ya 09 Ukwakira akaba ari nabwo azagaruka mu myitozo. Buregeya Prince wasoho...

Nizeyimana Djuma yagarutse mu myitozo yitegura Gasogi United ndetse n’Agaciro Football Tournament 2019

Imyitozo, News
Djuma Nizeyimana, yavunitse tariki ya 25 Gicurasi mu mukino w’Igikombe cy’amahoro Kiyovu Sports yahuriragamo na Police FC kuri Stade ya Kicukiro, nyuma aza kwerekeje muri APR FC nyuma y’umwaka wa Shampiyona ushize maze atangira kwitabwaho n’abaganga kugeza ku munsi w’ejo kuwa gatanu ubwo yatangiye gukorana imyitozo yuzuye na bagenzi be. N’ibyishimo byinshi, Djuma akaba yabwiye abanyamakuru ba APR FC ko yishimiye kugaruka mu kibuga dore ko yari akumbuye cyane gukinana n’ikipe ye nshya ya APR FC. Yagize ati: ‘’ Nari nkumbuye cyane gukinana n’ikipe yanjye nshya, byanteraga amatsiko cyane igihe nzagarukira maze ngatangira gutsinda ibitego kuko ari cyo nazaniwe ahangaha. Ngiye gukora cyane ndenze ijana ku ijana, intego uyu mwaka ni ugutwara ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.’’ ...

APR FC igiye gukina umukino wa gicuti yitegura Agaciro Football Tournament 2019

Imyitozo, News
Nyuma yo gusoza imikino ya Gisirikare, APR FC ikomeje imyitozo yitegura irushanwa ry’Agaciro Football Tournament 2019 rigomba gutangira Tariki 13 kugeza 15 Nzeri 2019. Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ku munsi w’ejo ku Cyumweru ku kibuga cy’imyitozo i Shyorongi saa tanu z’amanywa ikaba izakina na Heroes FC yazamutse mu cyiciro cya mbere umwaka ushize w’imikino. Uyu mukino ukaba uzagaragaramo abakinnyi batahamagawe mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, hakaba kandi hari bamwe mu bakinnyi batazawukina kubera ikibazo  cy’imvune nka Mushimiyimana Muhammed, Nizeyimana Djuma ndetse na Nshuti Innocent. Uko imikino y’Agaciro Football Tournament 2019 iteye: 13 Nzeri: APR FC vs Mukura Victory Sports (15:30) Rayon Sports vs Police FC (18:00) Tariki 15 Nzeri nibwo iyi mikino izasozwa, saa saba hazaki...

Nshuti Innocent yishimiye kugaruka mu myitozo nyuma y’iminsi 60 adakina

Imyitozo, News
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 8 Kanama, Rutahizamu w’Ikipe ya APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu Amavubi Nshuti Innocent, yakoze imyitozo yose yabereye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuvunikira mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Ikipe y’Ingabo z’Iguhugu ubwo yari yakiriwe na Rwamagana City ku kibuga cy’Ishuri ry’Imyuga AEE Rwamagana (bita kuri IGA) ku Itariki ya 8 Kamena 2019. Iki Kibuga cyabanje gukereza uwo mukino iminota icyenda kiri gutunganywa, mbere y’uko kinengwa n’Abayobozi ba tekiniki b’Ikipe ba APR kubera ko kitari cyujuje ubuziranenge ku buryo cyakwakira imikino y’amarushanwa yemewe na FIFA. Abasifuzi ndetse na Komiseri Mazimpaka Jean Claude wari uyoboye uyu mukino, basabye ushinzwe ububiko bw’ibikoresho by’Ikipe ya Rwamagana City gushyira ibyatsi ndetse no korosa itaka ku byo...

Sugira Ernest yashimishijwe n’imitoreze y’Abatoza bashya.

Imyitozo
Rutahizamu w'Ikipe y'Ingabo z'igihugu ndetse n'Amavubi Sugira Ernest atangaza ko yashimishijwe n'imitoreze y'Abatoza bashya nyuma y’iminsi itanu gusa bamaranye. Kuwa Gatanu w'icyumweru gishize Tariki ya 2 Kanama 2019, nibwo APR FC yerekanye abatoza bashya barimo abanya-Maroc  ari bo Umukuru Mohammed Adil Erradi ndetse n'Umwungirije Bekraoui Nabiyl hakiyongeraho n'Uw'abanyezamu Mugabo Alex wavuye mu Ikipe ya Mukura Victory Sports. Aba batoza batangiye imyitozo ya mbere bukeye kuwa gatandatu, bibanze ku y'ingufu nyuma y'uko bongeye guhuriza hamwe Ikipe yari imaze ibyumweru bibiri mu kiruhuko , igaruka mu myitozo yitegura Imikino ya gisirikare iteganyijwe gutangira ku Itariki ya 12 Kanama mu gihugu cya Kenya. Sugira asanga aba batoza bashya bari ku rwego rwo hejuru ndetse...