Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira 2020, Komisiyo ishinzwe gutanga impushya zo kwitabira amarushanwa yasuye APR FC aho ikorera ku Kimihurura mu karere ka Gasabo mu rwego rwo kuzuza ibisabwa na CAF mbere y’uko ikipe ihabwa uruhushya rwo kwitabira amarushanwa.
Umuyobozi wungirije wa APR FC Gen Mubarakh Muganga, akaba ari we wakiriye iyi komisiyo atangira abaha ikaze mu biro by’ikipe y’ingabo z’igihugu.
Kayiranga Vedaste uyoboye iyi komisiyo, yatangiye ashimira ubuyobozi bwa APR FC uko ikipe yitwaye umwaka ushize ndetse bikanayihesha itike yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Champions league y’umwaka utaha, yongeye kandi gushimira APR FC ko ifite aho ibarizwa kandi yujuje ibisabwa akomeza asobanura ko baje mu rwego rw’ingenzura ryo kureba niba amakipe yujuje ibisabwa na CAF cyane cyane ku makipe azasohokera igihugu mu marushanwa nyafurika y’umwaka utaha.
Yagize ati” Ndagira ngo mbanze mbashimire cyane uko mwitwaye neza umwaka ushize byatumye mubona itike yo muhagarira igihugu mu marushanwa nyafurika, APR FC nk’ikipe ifite aho ibarizwa kandi heza bitandukanye n’andi makipe rimwe na rimwe dusura tukabura aho akorera, ibyo turabibashimiye.”


Umuyobozi wa Komisiyo akomeje avuga ko atari ubwa mbere basuye APR FC ndetse ko ibisabwa byose ibyujuje.
Yagize ati: “Si ubwa mbere tubasuye, n’ubushize twaraje turagenzura kandi dusanga byose byuzuye neza, uyu munsi rero ntituri butinde kuko ibisabwa byose murabifite ahubwo turaganira cyane ku bijyanye n’amategeko ari nayo azabafasha mu gihe imikino mpuzamahanga izaba itangiye.”
Umunyamategeko wa FERWAFA Jules Karangwa nawe yaboneyeho gufata umwanya asobanura ibigomba gukurikizwa ndetse n’amategeko ajyana nabyo kugira ngo amakipe yemererwe kwitabira amarushanwa nyafurika.
Yagize ati: “Ibisabwa cyane kugeza ubu ni ikibuga cyo kwakiriraho imikino kemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse n’icy’imyitozo ikipe yasuye ishobora gukoreraho imyitozo, ubuzima gatozi bw’ikipe, abakozi b’ingenzi bagize ubunyamabanga bukuru bw’ikipe mu rwego rwo kunoza imikorere nk’umunyamabanga mukuru, ushinzwe imari, ushinzwe amakipe y’abana n’ushinzwe umutekano ufasha ikipe mu gihe yakiriye imikino.”

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko amakipe azasohokera igihugu agomba ko yujeje ibisabwa bitarenze Tariki 20 Ukwakira 2020 kugira ngo yemererwe kwitabira amarushanwa nyafurika.