E-mail: administration@aprfc.rw

Byiringiro na Omborenga bafashije APR FC gukura amanota atatu kuri AS Kigali

APR FC yakuye amanota atatu kuri AS Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi n’umwe wa Azam Reanda premier league shampiyona y’icyiciro cya mbere iyitsinze 3-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 46′ gitsinzwe na Byiringiro Lague ku mupira yahawe na Imanishimwe Emmanuel. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 71′ mbere yuko Byiringiro Lague ashyiramo agashinguracumu ku munota wa 78′ bivuye ku mupira yahawe na Nsengiyumva Moustapha winjiye mu kibuga asimbuye Nizeyimana Mirafa ku munota wa 67′.

Muri uyu mukino, ikipe ya AS Kigali yaje kubona ikarita itukura ku munota wa 44′ yahawe Jimmy Mbaraga azira gukandagira Imanishimwe Emmanuel. Byiringiro Lague watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, yahise yuzuza ibitego bitanu bitanu muri shampiyona

Nyuma yo gutsinda uyu mukino kuri AR FC, byatumye ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 25 mu mikino icyenda imaze gukina mu gihe hamaze gukinwa imikino cumi n’umwe ya shampiyona bivuze ko APR FC ifite imikino ibiri y’ibirarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published.