E-mail: administration@aprfc.rw

Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeranye kubana akaramata

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukuboza nibwo rutahizamu w’ikipe y’ingabo z’igihugu Byiringiro Lague na Uwase Kelia basezeraye kuzabana akaramata ndetse banambikana impeta nk’ikimenyetso cy’isezerano.

Ni umuhango wabanjirijwe gusaba no gukwa nyuma hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana mu birori byabereye muri Luxury Palace iri ahazwi nka Norvège.

Ubukwe bw’uyu rutahizamu bwitabiriwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC akaba n’Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, wanamereye abageni kuzabubakira anaboneraho gushimira Byiringiro Lague na Uwase Kelia.

Ati “Uyu munsi naje kubashyigikira ku giti cyanjye, atari nk’Umuyobozi wa APR FC kuko barahibereye, ahubwo kuko muri abana banjye. Ntabwo nabatwerereye kuko iyo mbatwerera, byose byari gusigara muri ibi biri hano kandi ntabwo mubitahana. Nimutuza, muruhutse, nzabubakira kandi neza.”

Usibye Gen James Kabarebe, abandi bitabiriye ubukwe harimo Perezida wa Police FC, ACP Rangira Bosco; Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel n’abandi bo muri iyi kipe barimo umutoza wayo mukuru, Mohamed Adil Erradi,Team Manager wa APR FC, Maj Guillaume Rutayisire wabahaye inka, ndetse n’abakinniyi bo muya makipe atandukanye.

Byiringiro Lague yari agaragiwe na Butera Andrew nka ‘parrain’ mu gihe yari yambariwe n’abo bakinana barimo Nshuti Innocent, Rwabuhihi Aimé Placide, Ruboneka Jean Bosco, Mugunga Yves, Nsabimana Aimable na Buregeya Prince.

AMAFOTO Y’UBUKWE

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.