APR FC izahura na Rayon Sport ku mukino wa nyuma wa“Agaciro Developement Fund Tournament” nyuma yo gutsinda Eticelles ibitego bitatu ku busa.
APR FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 23 ubwo Omborenga Fitina yazamukanaga umupira agacenga ba myugariro bo mu mpande ba Etincelles maze agatanga umupira mwiza, Byiringiro Lague nawe awubyaza umusaruro awuboneza mu rushundura. APR FC yarushaga cyane Etincelles, yakomeje gukoresha uko yari ishoboye ngo irebe ko yabona ibindi bitego, ntibyayikundira kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye APR ifite 1-0.
Igice cya kabiri, APR yagitangiye ikora impanduka, Michel Rusheshangoga asimbura Nkinzingabo Fiston naho Nshuti Savio asimbura Iranzi J.Claude, maze APR yosta igitutu Etincelles ndetse biranayihira ku munota wa 56 Byiringiro Lague yongera guhagurutsa abakunzi ba APR FC ubwo yabatsindaga igitego cya kabiri. Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Nsengiyumva Mustafa ku munota wa 76.
APR FC nyuma yo gutsinda uyu mukino yagombaga gutegereza ibisubizo byagombaga kuva hagati y’umukino wa AS Kigali ndetse Rayon Sport. Uyu mukino wahuje aya makipe yombi wagombaga gutangira saa kumi n’ebyiri, iminota mirongo icyenda y’uyu mukino yasize Rayon Sport itsinze AS Kigali ibitego 3-1 ndetse ihita inakatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma aho igomba guhura na APR FC kuri Cyumweru.