E-mail: administration@aprfc.rw

Byiringiro Lague azamenya igihe azamara adakina nyuma y’ibyumweru bitatu

Umukinnyi wi imbere mu ikipe y’ingabo z’igihugu Byiringiro Lague azamenya igihe azamara atagaragara mu kibuga nyuma y’ibyumweru bitatu umwanzuro azahabwa n’abaganga yongeye gucishwa mu cyuma.

Byiringiro Lague yagiriye ikibazo cyo mu mutwe ubwo kipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya yaje gukurwa mu kibuga ajyanwa wa muganga acishijwe mu cyuma basanga yagize ikibazo mu mutwe abwirwa ko azagaruka nyuma y’ibyumweru bitatu bakareba uko ameze akaba ari nabwo azamenya igihe azamara adakina.

Lague akaba yiyongereye kuri Ruboneka Bosco bombi bakaba batazagaragara mu mikino ya CAF Champions League ikipe ya APR FC izakina na Mogadishu City Club yo muri Somalia uzaba tariki 12 Nzeri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.