Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Byiringiro Lague afashije APR FC gutsinda Rutsiro FC mu mukino wa kabiri wa gicuti


Rutahizamu Byiringiro Lague afashije ikipe y’ingabo z’igihugu gutsinda ikipe ya Rutsiro FC yo mu yiciro cya kabiri igitego 1-0, mu mukino wa kabiri wa gicuti ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi, ikipe y’ingabo z’igihugu yari yakoze ku basore bayo basanzwe babanza mu kibuga mbere y’uko abagera kuri 11 berekeza mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Amakipe yombi yatangiye umukino akina neza aho yacishagamo agasatira, kuri APR FC rutahizamu Jacques Tuyisenge yari kuba yabonye igitego cya mbere ku munota wa gatanu gusa iyo umupira mwiza yacomekewe na Nsanzimfura Keddy awubyaza umusaruro gusa yawuteye iruhande gato rw’izamu, Rtsiro FC yari ifite abasore baziranye cyane mu kibuga hagati bacishagamo bagasatira gusa ntacyo byaje kubyara kugeza ubwo igice cya mbere cyaje kurangira ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri umutoza Mohammed Adil yakoze impinduka aho Byiringiro Lague yasimbuye Danny Usengimana ndetse na Niyomugabo Claude asimbura Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 57.

Ku munota wa 68 Manishimwe Djabel wari wambuye umupira abakinnyi ba Rutsiro FC yawumanukanye hagati mu kibuga, maze awucomekera Byiringiro Rague nawe wawambukanye umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri maze acenga Mutsinzi Claude ukina hagati na Tuyishime Eric myugariro wo hagati arekura ishoti riringaniye mu ruhande rw’iburyo bw’umunyezamu Nshuti Yves nawe utamenye aho uciye ahindukira asanga inshndura zinyeganyega. Akaba ari nako umukino waje kurangira ku ntsinzi ya 1-0 y’ikipe y’ingabo z’igihugu.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Mohammed Adil yahaye abakinnyi akaruhuko k’iminsi ibiri, mu gihe 11 bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wo gushaka itike ya CAN 2022 na Cap Vert Traiki 11 Ukwkira, bari bwerekeze mu mwiherero i Nyamata.

119 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *