E-mail: administration@aprfc.rw

Butera Andrew uheruka gutizwa muri AS Kigali, arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC

Umukinnyi wo hagati w’Ikipe ya APR FC, Butera Andrew, arashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwemeye ikifuzo cye cyo gutizwa mu ikipe ya AS Kigali nayo izahagarariye u’ Rwanda mu mikino ya Afurika CAF Comfederation Cup.

Butera Andrew yari amaze hafi umwaka wose atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yagize, gusa ubu akaba yaratangiye imyitozo yikoresha nyuma yo gukira, akaba yarasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bamutiza muri AS Kigali, ikifuzo cyaje guhabwa umugisha atizwayo mu gihe cy’ umwaka umwe.

Nyuma yo guhabwa igisubizo kiza ku kifuzo cye, Butera yaboneyeho umwanya wo gushimira cyane ubuyobozi bwa APR FC ndetse n’umutoza Mohamed Adil uko yamufashije mu gihe yari arwaye.

Yagize ati” Maze imyaka umunani mu ikipe ya APR FC ni ahantu nagiriye ibihe byiza cyane kuko APR FC ni umuryango mwiza ufasha uwurimo ndetse n’utawurimo. Nyuma yo gukira nagize igitekerezo nkiganiriza abayobozi banjye mbasaba, ko bamfasha nkajya kongera kuzamura urwego rwanjye, nabo bambera ababyeyi beza bifuriza amahirwe umwana baranyemerera bantiza muri AS Kigali. Ndashimira cyane abayobozi banjye ba APR FC, barakoze cyane kwemera ikifuzo cyanjye, ikindi ndabashimira urukundo rwa kibyeyi banyeretse mu gihe cyose nabanye nabo, barandwaje kugeza nkize neza ubu ndi muzima nanjye nk’umwana wabo ndabizeza kutazabatenguha. Ndashimira cyane n’umutoza Adil nawe yaramfashije mu gihe cyose namaranye nawe mfite byinshi namwigiyeho.”

Butera Andrew yageze mu ikipe y’ingabo z’igihugu muri 2012 akaba yari asigaje amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu akaba yaratijwe muri AS Kigali umwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.