E-mail: administration@aprfc.rw

Bukuru Christopher ntabwo ari umukinnyi wa APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC buramenyesha abakunzi bayo ko nyuma y’inkuru mwagejejweho tariki 16 Gicurasi 2021 ivuga k’umukinnyi  Bukuru Christopher wafatiwe ibyemezo byo kumusohora mu mwiherero kubera imyifatire itanoze, nyuma yo gusoza amasezerano yamenyeshejwe ko yajya gushakira ahandi.

Inkuru yanditswe ubwo bukuru yirukanwaga:

APR FC yirukanye Bukuru Christopher mu mwiherero

 

Impamvu Bukuru Christopher atatangajwe mu bakinnyi duherutse kwerekana ko twahaye amahirwe yo kujya gashakira ahandi, n’uko yari yaramaze gutandukana na APR FC.

ubwo yirukanwaga ni  igikorwa cyabereye imbere y’abakinnyi bagenzi be ndetse na Staff

Turamenyesha Abakunzi ba APR FC kimwe n’ abandi basomyi ko kenshi mw’ ijambo ry’ubuyobozi  bwa APR FC ryagiye ryibutsa ko iyi kipe y’ Ingabo z’Igihugu imyifatire isabwa umukinnyi wayo igomba kuba ari ntangarugero, umukinnyi niyo yaba afite impano yihariye ariko akagira imyifatire ikemangwa APR FC itandukana nawe byihuse. Usibye ko kugira umuco mwiza biri mu ndangagaciro Nyarwanda nanone ariko ikipe y’Ingabo z’Igihugu yibutsa kenshi ko irerera Amavubi n’igihugu bityo ntiyakwemera gukorana n’abatabyumva uko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.