Myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’ingabo z’igihugu Imanishimwe Emmanuel yerekeje mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya FAR RABAT ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc.
Ni nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi yaba APR FC ndetse na FAR RABAT yashinzwe mu 1958 akaba ari ikipe y’ingabo z’igihugu zo muri Maroc yasoje ku mwanya wa gatatu muri shampiyona ya 2020-2021.
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru ku isaha yi saa saba nibwo uyu mukinnyi w’imyaka 26 afata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Morocco aho yabonye ikipe azakinira mu myaka itatu iri imbere.
Mubutumwa imanishimwe yahaye Urubuga rwa APR FC yagize ati: Ndashimira cyane ubuyobozi bwa APR FC bwamapaye amahirwe nk’aya, ni amahirwe atagira uko asa, ndashimira cyane Umuyobozi wa APR FC Lt Gen Mubarakh Muganga nkanashimira byumwihariko Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC Gen. James Kabarebe yaramfashije cyane niwe wamvugishije bwa mbere mva mu ikipe ya Rayon Sports kugeza nizi saha aracyamfasha n’ubu nabonye ikipe ni ukubera we yumve ko mushimiye mbikuye k’umutima.
amafoto:




