Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Manishimwe Djabel yagize imvune ishobora gutuma atitabira ubutumire bw’Amavubi

Umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu muri APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavbi Manishimwe Djabel, yagiriye imvune mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona APR FC inganyijemo na Kiyovu Sports 0-0 kuri Stade ya Kigali, ishobora gutuma atitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ifite imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2021, mu kwezi k’Ugushyingo .

Djabel yasohotse mu kibuga ku munota wa 78 w’umukino nyuma yo kugira ububabare mu itako ry’iburyo nta mukinnyi bagonganye, abaganga ba APR FC bakaba bataratangaza igihe azagarukira mu kibuga.

Amavubi azakina umukino wa mbere n’ikipe y’igihugu cya Mozambique ku itariki ya 14 Ugushyingo i Maputo, akazahita agaruka akakira Cameroon hano i Kigali Tariki ya 17 Ugushyingo 2019.

Nyuma yo kunganya na Kiyovu Sports, APR FC ikaba ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona ruyobowe na Police FC n’amanota 18 n’ibitego umunani amakipe yombi azigamye. APR FC ikaba imaze kwinjiza ibitego 11 mu gihe Police FC yinjije 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *