E-mail: administration@aprfc.rw

Jacques Tuyisenge ni umukinnyi wa APR FC

Ikipe ya APR FC iratangaza ku mugaragaro ko imaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga kuri uyu wa Gatanu Tariki 18 Nzeri 2020.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Akaba ashyize umukono ku masezarano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Jacques Tuyisenge yashyize umukono ku masezerano yo gukinira APR FC mu gihe cy’imyaka ibiri

Leave a Reply

Your email address will not be published.