Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Breaking news: Dr Petrović yasabwe n’abaganga kuba aruhutseho akazi k’ubutoza kubera impamvu z’uburwayi

Dr Ljubo Petrović wari umaze amezi umunani atoza ikipe ya APR FC yabaye asabwe n’umuganga we kuba aruhutseho akazi yakoraga k’ubutoza kubera impamvu y’uburwayi bw’umutima.

Dr Petrović yageze mu Rwanda muri Werurwe, agarutse gutoza ikipe ya APR FC nyuma y’uko yari yarayivuyemo muri 2014. Kugeza ubu, Petrović akaba yari amaze gutsinda imikino itanu ya shampiyona y’uyu mwaka kuva yatangira, kubera impamvu y’uburwayi bw’umutima, akaba yasabwe n’umuganga ushinzwe kumukurikirana, kuba aruhutseho akazi akora k’ubutoza kuko asabwa kuruhuka cyane kugeza igihe ubuzima bwe bworohewe.

Ubuyobozi bwa APR FC, bukaba bwihanganishije umutoza Dr Petrović, umuryango we, ndetse n’abakunzi ba APR FC muri rusange. Nyuma y’iyi nkuru ije ibabaje kandi inatunguranye,ubuyobozi bwa APR FC bukaba buboneyeho kubwira abakunzi ba APR FC ko vuba aha bazabaha umwanzuro ndetse na gahunda nshya z’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *