E-mail: administration@aprfc.rw

Breaking News: Bukuru Christophe amaze gusinya imyaka ibiri muri APR FC avuye muri Rayon Sports.

Bukuru Christophe umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yaramaze umwaka mu ikipe ya Rayon Sports, numwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize, uyu musore akaba amaze gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Bukuru Christophe umusore w’umunyarwanda ukina inyuma y’abarutahizamu ndetse ashobora no gukina ku ruhande asatira, uyu musore wavutse tariki 8 Kanama 1996 akaba imyaka 22 akinisha ukuguru kw’ibumoso.

Yatangarije umunyakuru wa APR FC ko yishimiye cyane kujya muri APR FC ngo ni ikipe nziza ngo yahoraga abyifuza kuzakina muri APR FC.

Ati ” Nabyakiriye neza, APR FC ni ikipe nziza, nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije n’abagenzi banjye tuyifasha muri byinshi. Ni ikipe nahoraga nifuza kuzakina ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira”

Leave a Reply

Your email address will not be published.