Rutahizamu wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi Ernest Sugira atijwe na APR FC mu ikipe ya Rayon Sports nyuma y’ubwumvikane hagati y’amakipe yombi .
Sugira Ernest yahagaritswe n’ubuyobozi bwa APR FC Tariki ya 24 Ukwakira 2019, nyuma y’amakosa atanu yakoze mu bihe bitandukanye bituma adakomezanya na APR FC ahagarikwa amezi abiri.
Nyuma yo kumwereka ayo makosa yose nawe ubwe yiyemereye, Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu bukaba bwaramuhanishije kumuhagarika amezi abiri ndetse no kumukata 30%, by’umushahara we guhera icyo gihe yaje koherezwa kwitoreza mu Intare FC ikipe y’abato ya APR FC.
Nyuma y’ubusabe bwa Rayon Sports yifuza ko APR FC yayitiza uyu rutahizamu , amakipe yombi yaje kumvikana maze ikipe y’ingabo z’igihugu yemera gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports mu gihe cy’amezi atandatu.
Nk’uko ibarwa Rayon Sports yandikiye APR FC ibigaragaza, ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports kuko iyi kipe ari yo yanditse mbere y’andi makipe yifuzaga gutizwa uyu rutahizamu, ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye ibarwa ya Rayon Sports Tariki 26 Ukuboza, mu gihe ikipe ya Gasogi United yanditse Tariki ya 28 naho Police FC yo yandika Tariki ya 29 Ukuboza 2019.