Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika rutahizamu Sugira Ernest amezi abiri adakinira ikipe y’ingabo z’igihugu, nyuma y’imyitwarire mibi yagaragaje haba ku mukino wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda 2019-20 wahuje AS Kigali yakirigamo APR FC, ndetse no mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2020 ubwo Amavubi yasezereraga Ethiopia kuri Stade ya Kigali ku giteranyo cy’ibitego 2-1.
Nk’uko bigaragara mu ibarwa APR FC yagenewe Sugira Ernest, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Staff y’ikipe ndetse n’abafana muri rusange, ikaba ikubiyemo amakosa yose yaranze Sugira Ernest ari nayo ikipe bafitanye amasezerano yahereyeho imuha ibi bihano.
Ikosa rya mbere: Ku mukino AS Kigali yakiriyemo APR FC Tariki ya 04 Ukwakira 2019 wabereye kuri Stade ya Kigali, ubwo abandi bakinnyi bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza wa APR FC wowe wahisemo kujya ku batoza b’indi kipe duhanganye ibyo ukaba warabikoze inshuro zirenze ebyiri.
Ikosa rya kabiri: Muri uwo mukino waduhuje na AS Kigali hari aho umutoza wawe yaguhamagaye aguha amabwiriza, aho kumwereka ko wabyumvise kandi uri bubikore wahise umwiyama ukoresheje ikiganza cyawe.
Ikosa rya gatatu: Andi makosa akomeye ni ibyo wavugiye mu itangazamakuru, werekana ko udashaka gukorera mu mitoreze y’umutoza mukuru wa APR FC.
Ikosa rya kane: Wavugiye mu itangazamakuru ko APR RC nk’ikipe ufitiye amasezerano kandi ubwayo ikaba yubahiriza ayo masezerano ko kugeza ubu utarayiyumvamo.
Ikosa rya gatanu: Amagambo y’urucantege ubwira bagenzi bawe iyo muri mu kibuga mu gihe cy’umukino.
Ubuyobizi bwa APR FC kandi bukimara kubona ko ibyo byose bivuzwe haruguru nta gihe na kimwe Sugira yaba yarigeze ubisabira imbabazi, kuko kugeza ubu nta barwa n’imwe ubuyobozi bwa APR FC bwari bwabona isaba imbabazi.
Ubuyobozi bwa APR FC bushingiye kuri ibyo byose, n’ibindi butiriwe burondora muri iyi barwa busanga Sugira yaragiye anyuranya kenshi n’ingingo zinyuranye ziri mu masezerano ufitanye na APR FC, bityo bukaba bwemeje ko Bwana Sugira Ernest ahagarikwa gukina ndetse no gukorera imyitozo muri APR FC mu gihe kingana n’amezi abiri uhereye igihe aboneye iyi barwa.
Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje kandi ko umushahara wawe ugomba kugabanukaho ijanisha rya 30%, kugeza igihe guhagarikwa kwawe kuzaba kurangiye.
Ukaba umenyeshejwe ko muri iki gihe cyose uhagaritswe muri APR FC, ugomba kujya ukorera imyitozo mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC.
Uributswa kandi ko mu gihe cyose bizagaragara ko utubahirije ibi bihano uko biri, ubuyobozi bwa APR FC buzagufatira ibindi byemezo birenzeho.
Iyi barwa ikaba yasinyweho na Sugira Ernest ubwe ko ayakiriye.


Rutahizamu Sugira Ernest akaba yarageze muri APR FC avuye muri Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka wa 2017 ahita agirira imvune mu ikipe y’igihugu Amavubi, yatumye amara umwaka wose adakina avuzwa na APR FC. Kugeza ubu akaba amaze APR FC ibitego bibiri gusa mu marushanwa yemewe na Ferwafa.