Nyuma y’umukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1, abafana bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC n’andi ma fan club ya APR FC yari yitwaje ibyapa bishimira Djihad batunguye Djihad bamusezeraho bamuha n’igikombe nk’ishimwe bamugeneye kuko nta cyo atabahaye.
Nyuma y’imyaka 3 akinira ikipe ya APR FC, Bizimana Djiahd kuri uyu wa Gatanu ni bwo yakinaga umukino we wa nyuma muri iyi kipe ya APR FC ubwo batsindaga Rayon Sports 2-1, nyuma y’uyu mukino ukirangira, abafana bibumbiye mu itsinda ry’Intare za APR FC binjiye mu kibuga maze baterura Djihad bamuzengurutsa ikibuga cyose.
Bizimana Djihad yaje mu ikipe ya APR FC mu mwaka wa 2015 avuye muri Rayon Sports. Mu kwezi kwa Kane 2018 ni bwo yatsinze igeragezwa mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren akaba azayikinira imyaka igera kuri 3. Mu myaka 3 amaze muri APR FC akaba yarayihesheje ibikome 2 bya shampiyona na 1 cy’Amahoro.
Tariki ya 19 Kamena 2018 ni bwo uyu musore azahaguruka mu Rwanda yerekeza mu mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ye nshya ya Waasland Beveren, aha azaba agiye gufatanya n’abandi bakinnyi b’iyi kipe mu myiteguro ya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018/2019 izabera mu gihugu cy’u Buholandi.
Aganira n’itangazamakuru, Djihad yavuze ko n’ubwo atatsinze igitego ariko arashimira Imana ko byibuze agiye ahesheje ikipe ye amanota 3 ku mukino wa nyuma ayikiniye ati: Nzahora nibuka urukundo abakunzi ba APR FC banyeretse. Mubyukuri nari nasenze Imana kuko wari umukino wanjye wa nyuma nari nasabye Imana ko n’ubwo ntatsinda igitego ariko ndangize neza ntsinze umukino kandi Imana yansubije ndayishimira cyane.”