Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda yatsinze urubanza yari yatumijwemo na FERWAFA rwayihuje n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, ku kibazo cy’umukinnyi wo hagati Nsanzimfura Keddy wamaze gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka ibiri.
Tariki 19 Nyakanga 2020, nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwatangaje abakinnyi batanu bashya yongereyemo bazayifasha mu myaka ibiri iri imbere, barimo na Nsanzimfura Keddy wazamukiye mu kipe ya Kiyovu Sports nyuma y’imyaka ibiri ayikinira.
Mu nama nkemurampaka yabaye kuri uyu wa Gatatu Tariki 14 Ukwakira ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, APR FC byarangiye yegukanye uyu umukinnyi nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports yari yayireze Tariki ya 28 Nyakanga ko yamusinyishije mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Nkuko tubikesha umwunganizi mu mategeko Me Habimana Bonavanture wari uhagarariye APR FC, akaba yadusobanuriye muri make uko urubanza rwagenze atangira atubwira igihe rwatangiriye n’ubusobanuro bwa buri ruhande.
Yagize ati: “Urubanza rwatangiye saa tanu zuzuye maze abagize akanama nkemurampaka batangira basaba Kiyovu Sport gusobanura ikirego cyayo, ivuga ko ibikubiye mu kirego byose batakibihagazeho, ko bifuza ko hari amafaranga APR FC yabishyura ku mukinnyi Keddy, ko bashaka ko tubyumvikanaho.”
Yakomeje avuga ko ku busobanuro bwe nk’uwunganiraga wa APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu itemera gutanga amafaranga ayo ariyo yose kuko umukinnyi Nsanzimfura Keddy yagiranye amasezerano na Kiyovu Sports mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: ”Baduhaye ijambo tubabwiwa ko ntacyo dusanzwe dupfa na Kiyovu, ariko ko badakwiye kwaka amafaranga ku mukinnyi utarigeze uba uwabo ku buryo bukurikije amategeko, tubereka ibyo bita amasezerano bafite afite inenge zikabije.”
”Urugero ni amasezerano yo kumurera yo mu mwaka wa 2011, yasinywe n’umuntu utari uhagarariye Kiyovu imbere y’amategeko, ku rundi ruhande bavuga ko bayagiranye na se wa Keddy witwa Ngesonziza kandi yari yarapfuye 2008. Ikindi ni amasezerano bavuga ko bagiranye na Keddy 2018 ku giti cye kandi ari umwana utaruzuza imyaka y’ubukure, tugaragaza ko nta mwana usinya amasezerano ngo ahabwe agaciro.”
Nyuma yo kumva ubusobanuro bw’abari bahagarariya uruhande rwa APR FC, abari bahagarariye ikipe ya Kiyovu Sport bahisemo gukuramo ikirego kuko amasezerano bavuga ko bagiranye na Keddy basanze arimo amakosa nk’uko Me Bonavanture yabidusobanuriye.
Ati: ”Kiyovu Sports rero yemeye ayo makosa yose yahisemo guhagarika urubanza nta yandi mananiza ndetse yemera guhagarika ikirego kubw’inyungu z’umukinnyi.”
Umwanzuro w’iyi nama nkemurampaka ugira uti: “Ku nyungu z’umukinnyi n’ejo hazaza he, Kiyovu Sports yemeye ko ikirego cyayo yari yararezemo APR FC igihagaritse kandi ko umukinnyi Nsanzimfura Keddy ari uwa APR FC.”
Uruhande rwa APR FC rwari ruhagarariwe n’umunyamabanga mukuru w’umusigire, Mupenzi Eto na Me Habimana Bonaventure mu gihe uruhande rwa Kiyovu Sport rwari ruhagarariwe n’abarimo Perezida wayo Mvukiyehe Juvénal, Umunyamabanga Mukuru Munyengabe Omar ndetse na Me Ngiruwonsanga Emile .
Umubyeyi wa Nzansimfura Keddy, Mukwangwije Asteline aganira na APR FC Website akaba yadutangarije ko yakiriye neza ibyavuye mu rubanza ndetse yerekana amakosa yari mu masezerano yari hagati ya Kiyovu Sports n’umwana we.
Yagize ati: ”Imana ishimwe cyane kuko nari mpangayitse guhera ku munsi wa mbere w’urubanza, numvise ibyavuye mu rubanza kuri radio imwe babivuga ko APR FC yarutsinze numva birandenze kuko nanjye ari byo naharaniye kuva kera ngo ukuri kuzajye ahagaragara.”
”Kiyovu yadukoshereje igihe yasinyishaga Keddy imyaka itanu kandi atarageza imyaka y’ubukure, nyirarume niwe wabibonye bwa mbere atubwira ko aya masezerano adakurikije amategeko ari nabwo twatangiye kubikurikirana dusanga koko mu mupira w’amaguru ntabwo bikurikije amategeko, mu by’ukuri n’ayo masezerano atagira igihe atangirira n’igihe arangirira twayafashe nk’ayo kuzirika umwana wacu kuko igihe cyose azakina umupira w’amaguru yari kuzajya yitwa umukinnyi wa Kiyovu Sports.”
”Ikindi cyanshenguye umutima ni uko abayobozi ba Kiyovu Sports basinyiye Papa w’umwana kandi yarapfuye muri 2008 numva ari agashinyaguro gakabije mu by’ukuri byarandenze, ukuntu ababyeyi byongeyeho abayobozi b’ikipe y’umupira umwana wanjye akinira bakora amakosa nk’ayo, byarambabaje cyane uretse ko nta kundi nabigenje nagombaga kubyakira ariko numvaga ko umunsi umwe Imana izaca urubanza.”
Yakomeje agira ati: ”Papa we atarapfa yakundaga cyane APR FC ndetse yarebaga imikino yayo myinshi, biranshimishije cyane kuba umwana wanjye Imana imufashije akerekeza muri APR FC bidasubirwaho kuko noneho naba nizeye ko ageze mu maboko meza, aho agiye kurerwa n’ababyeyi kandi bazita ku hazaza he, wenda noneho yakwiga neza kandi agakina bitari nko muri Kiyovu Sports aho buri uko yasibaga umwitozo umwe yagiye ku ishuri bamukataga ibihumbi bitanu by’amande ku mushahara we.”
Nsanzimfura Keddy we yatangaje ko n’ubwo yari mu mwiherero na APR FC yitegura umwaka utaha w’imikino, ariko yibazaga kenshi uko urubanza ruzarangira gusa akaba ashimishijwe n’uko birangiye agumye muri APR FC yifuza kuzavamo akabya inzozi ze zo kuzakina ku mugabane w’Uburayi.
Ygaize ati: ”Ni ibyo kwishimirwa cyane kuko ni ibintu nanjye nifuzaga cyane, muri iyi minsi yose nakoraga imyitozo kenshi mbitekerezaho nibaza uko bizagenda, ariko ubu ndumva ntuje kandi ngiye gukora akazi nshyize umutima hamwe.”
”APR FC ni ikipe nziza umukinnyi wese w’umunyarwanda aba yifuza gukinamo, itandukaniro ririgaragaza haba mu buyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’ubuzima ikipe ibayemo ntabwo nakwirirwa nsobanura byinshi. Ndi hano kugira ngo nkore cyane Imana nimfasha nzakomereze hanze y’u Rwanda ndetse byashoboka ngakabya inzozi zanjye nkerekeza mu makipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi.”
Bwana Mupenzi Eto, wari uhagarariye APR FC muri uru rubanza nawe yavuze ko yishimiye uko ikibazo cyasojwe.
Yagize ati: ”Turashimira iyi nama nkemurampaka n’ubuyobozi bwa Kiyovu SC ko bwashyize mu kuri ikibazo kigakemuka neza. APR FC iha agaciro Kiyovu SC n’ubuyobozi bwayo kandi iki kibazo ntikizigera gitera agatotsi mu mibanire myiza dusanganywe.”
Mu gusoza uru rubanza, ubuyobozi bwa Kiyovu SC mu gushyira akadomo kuri iki kibazo bukaba bwashyize ahagaragara itangazo rigenewe itangazamakuru.