E-mail: administration@aprfc.rw

Batanu ba APR FC bahamagawe mu Mavubi baritabira ubutumire uyu munsi


Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe y’igihugu Amavubi itangira umwiherero yitegura imikino ibiri izayihuza n’kipe y’igihugu ya Mali na Kenya mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Abakinnyi batanu b’ikipe y’ingabo z’igihugu umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vicent yahamagaye niko bose baza kwitabira ubutumire uyu munsi ku isaha ya sasita (12h00) berekeza mu mwiherero.

Abakinnyi ba APR FC bahamagawe harimo, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Nsanzimfura Keddy, Kwitonda Allain na rutahizamu Nshuti Innocent.

Leave a Reply

Your email address will not be published.