Kuri iki Cyumweru Tariki 25 Ukwakira, abakinnyi bane muri batandatu ba APR FC bari barwaye malariya bagarutse mu kibuga nyuma y’icyumweru barahagaritse imyitozo.
Aba ni ba myugariro Imanishimwe Emmanuel, Rwabuhihi Aime Placide, Mushimiyimana Muhamed ukina hagati ndetse na rutahizamu Jacques Tuyisenge basubukuye imyitozo yatangiye saa tatu za mu gutondo ku kibuga cya Shyorongi aho APR FC isanzwe ikorera.
Mu bakirwaye akaba ari umunyezamu Ishimwe Jean Pierre na Ngabonziza Gylain ukina imbere afasha abataha izamu ariko nabo bakaba bari bugaruke mu gihe kitarambiranye nk’uko tubikesha muganga w’ikipe Capt Jacques Twagirayezu.


N’ubwo aba bakinnyi bane bari barwaye kuri ubu bakaba batangiye imyitozo ntabwo bari bugaragare mu mukino wo kwishyura wa gicuti uri buhuze As Kigali na APR FC utegerejwe kuri iki cyumweru saa cyenda ukaba uri bubere kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Nta wundi mukinnyi ufite imvune.





