E-mail: administration@aprfc.rw

Iyi niyo tariki abakinnyi ba APR FC bazitabira ubutumire bw’Amavubi

 

Ikipe y’Ingabo z’lgihugu izatanga abakinnyi bayo 11 bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi Tariki ya 02 Ugushyingo 2020 barangije kuzuza gahunda y’imyitozo ya APR FC.

Tariki 07 Ukwakira nibwo abatoza b’ikipe y’Igihugu bayobowe na bwana Mashami Vincent bahamagaye urutonde rw’abakinnyi 37 bagize  Amavubi azakina imikino ibiri yo mu itsinda F izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha k’Ugushyingo mu gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa Amavubi ahamagawe, Tariki ya 09 Ukwakira nibwo yatangiye umwiherero adafite abakinnyi 11 ba APR FC ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga. APR FC yatangiye imyitozo Tariki ya 03 Ukwakira yitegura umwaka utaha w’imikino uzatangira Tariki ya 04 Ukuboza ndetse n’imikino ya CAF Champions league izatangira Tariki ya 21 Ugushyingo 2020.

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bakinnyi ba APR FC bahamagawe mu Mavubi bakomeje imyitozo i Shyorongi

Abakinnyi b’ikipe y’ingabo z’Igihugu bagomba kuzuza gahunda y’imyitozo ya APR FC, bakazitabira ubutumire bw’ikipe y’Igihugu Amavubi Tariki ya 02 Ugushyingo iminsi icyenda mbere y’umukino u Rwanda ruzakirwamo na Cap-Vert Tariki ya 11 Ugushyingo. Nyuma y’umukino wo kwishyura Amavubi azakiramo Cap-Vert i Kigali Tariki ya 17 Ugushyingo, APR FC izakina umukino wayo wa mbere w’imikino ya Champions league n’ikipe izaba yatomboye nyuma y’iminsi ine gusa Tariki ya 21 Ugushyingo.

Nk’uko itegeko rya FIFA ribigena, rivuga ko umukinnyi ukinira ikipe (club) iherereye ku mugabane utandukanye n’uwo igihugu ke kibarizwaho agomba kugera mu ikipe y’igihugu nibura iminsi itanu mbere y’umukino, mu gihe ukina mu ikipe (club) isangiye umugabane n’igihugu ke cyangwa se ibarizwa mu gihugu akinira agomba kugera mu ikipe y’igihugu nibura iminsi ine mbere y’umukino.

Itegeko rya FIFA riha uburenganzira APR FC bwo gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu nibura iminsi ine mbere y’umukino

Agira icyo avuga ku gihe APR FC izatangira abakinnyi bayo mu ikipe y’igihugu, umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen Mubarakah Muganga, yerekanye ihurizo ndetse n’igihe gito cy’imyitozo APR FC ifite kugira ngo ibe yiteguye bihagije imikino ya CAF Champions league.

Yagize ati: ”Nyuma y’uko hari Radio imwe yumvikanye ikoresha imvugo zikakaye zishaka no kuyobya abayumva ivuga ko ngo APR FC kuba itarekuye abakinnyi bayo ngo bajye mu Mavubi ari ugusuzugura ikipe y’igihugu, ndagira ngo nkosore imvugo yabo ‘mu bantu basuzugura APR FC ntitubamo si nako twatojwe’ kuvuga rero ngo abakinnyi bacu kutitabira umwiherero w’Amavubi ari ugusuzugura sicyo bivuze.”

”Ikimenyimenyi cy’uko twubaha Amavubi cyane ni uko umukinnyi wacu wahamagawe mu ikipe y’igihugu, ubuyobozi bwa APR FC bumugenera agahimbazamushyi kugira ngo na bagenzi be batahamagawe bahatanire kuzahamagarwa. Ibi sinzi ko hari indi kipe ibikora mu Rwanda.”

Mu bakinnyi 37 bahamagawe mu Mavubi harimo 11 ba APR FC

Asoza avuga ko ibi bihe APR FC irimo ari ihurizo kandi ntibyoroshye kuko imbonerahamwe yayo yegeranye cyane nk’uko byagaragajwe haruguru. Nyuma y’umukino w’ Amavubi wo kwishyura Cap-Vert Tariki 17 Ugushyingo APR irasabwa gukina umukino wayo wa mbere muri CAF Champions League Tariki 21 Ugushyingo n’ikipe izaba yatomboye. ”Urumva ko nta gihe APR FC izongera kubona uko yitoza, bityo bidakozwe ubu simbona ikindi gihe byazakorwa.”

Abakinnyi 11 ba APR FC bahamagawe mu ikipe y’Igihugu akaba ari Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seifu, Manishimwe Djabel, Niyomugabo Claude, Tuyisenge Jacques, Byiringiro Lague na Bizimana Yannick.

Leave a Reply

Your email address will not be published.