Ibya shampiyona byarangiye, ubu akazi kagezweho ni irushanwa rya CECAFA: kapiteni Mugiraneza
Nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona n'amanota 66, Ikipe ya APR FC yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa kane yerekeze i Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania kwitabira imikino ya Kagame Cup ya 2018.
APR FC yatumiwe muri iri rushanwa rya 2018, iraza kwitwaza abakinnyi 20 arinabo izafashisha muri iri rushanwa aho izanakina umukino wayo wa mbere kuri uyu wa gatanu na Singida yo muri Tanzania.
Kapiteni Mugiraneza ati ntitujyanywe no gutembera muri Tanzania : "ibyishimo by'igikombe cya shampiyona tuzaba tubijyamo nyuma kuko akazi karacyakomeje. Ubu ibya shampiyona byarangiye ikigezweho ni irushanwa twitabiriye rya CECAFA, rero ntitujyanywe no gutembera tujyanywe n'akazi.
APR FC irahaguruka 09H00 iragera i Dar Es Salaam mu ma saa 12H30 yaho, irakora imyitozo yoroheje k...