Sunday, October 1E-mail: administration@aprfc.rw
Shadow

Author: Tony Kabanda

APR FC itsinze Gorilla FC mu mukino wa shampiyona

APR FC itsinze Gorilla FC mu mukino wa shampiyona

News
Ku mugoroba wo kuri ikiCyumweru nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 8, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda igitego 1-0 Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n'ebyiri n'igice (18h30) igitego cya APR FC cyatsinzwe na Mugunga Yves ku munota wa 27′ Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 13 Ugushyingo aho izakira ikipe ya Sunrise FC mu mukino w'umunsi wa 9 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 15h00.
APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

APR F.C irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu

News
Ikipe y’ingabo z’igihugu irasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira, nyuma y’ikiruhuko cy'umunsi umwe Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yari yahaye abasore be. Nyuma y'umukino wa gishuti ikipe ya APR F.C yakinnye na Bugesera FC , Umutoza wa APR F.C wungirije Ben Moussa yahaye abasore be ikiruhuko cy'umunsi umwe, bakaba bagomba gusubukura imyitozo kuri uyu wa Gatandatu . Barasubukura imyitozo bitegura umukino w'ikirarane w'umunsi wa 7 wa shampiyona uzabahuza n'ikipe ya Espoir FC, umukino uzaba kuwa Gatatu tariki 03 Ugushyingo kuri stade ya Rusizi.
Abakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo mu Amavubi U23 yitegura Mali

Abakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo mu Amavubi U23 yitegura Mali

News
Abakinnyi b'ikipe y'ingabo z'igihugu bahamagawe mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 23, batangiye imyitozo nyuma yo kwitabira ubutumire muri iyi kipe y'igihugu yitegura kuzakina na Mali mu mikino ibiri y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023. N'ubwo ikipe y’Igihugu imaze iminsi itandatu i Huye mu myitozo, ntiyari ifite abakinnyi batandatu b'ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC batinze kwitabira umwiherero kubera umukino w’ikirarane wa Shampiyona bari bafitanye na Police FC ku wa Mbere. Niyigena Clement usanzwe ari Kapiteni w’Amavubi U-23, Nshimiyimana Yunussu, Ishimwe Anicet, Niyonshuti Hakim n’abanyezamu Mutabaruka Alexandre na Ishimwe Jean Pierre, bose bakoranye na bo bamaze gusanga abandi ndetse bakora imyitozo kuri uyu w...
APR FC inganyije na Police FC

APR FC inganyije na Police FC

News
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC yakinaga umukino w'ikirara cy'umunsi wa 3 wa shampiyona na Police FC aho unukino urangiye amakipe yombi anganyije 1-1 Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye ku isaha ya saa kumi n'ebyiri, amakipe yombi yatangiye ahanahana neza ariko umupira ukinirwa hagati cyane amakipe arimo kwigana ari nako banyuzamo batakana gusa ntibyatinze kuko ku munota wa 6' APR FC yaje kubona igiteho gitsinzwe na Ishimwe Christian, igitego cyaje kwishyurwa ku munota wa 68' Ikipe ya APR FC izasubira mu kibuga tariki 05 Ugushyingo 2022 aho izakira ikira ikipe ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyaneda zuzuye ( 15h00)
APR FC ikomeje imyitozo yitegura Police FC

APR FC ikomeje imyitozo yitegura Police FC

News
Ikipe y'ingabo z'igihugu ikomeje imyitozo yitegura umukino w'ikirarane cy'umunsi wa 3 wa shampiyona ugomba kuyihuza na Police FC kuri uyu wa Mbere 18h30' kuri stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni imyitozo irimo gukorerwa i Shyorongi aho nubundi iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, akaba ari umukino wa shampiyona utarabereye igihe kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League, abakinnyi bose ba APR FC bose bameze neza.
APR FC itsinze Marine FC mu mukino wa shampiyona

APR FC itsinze Marine FC mu mukino wa shampiyona

News
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 5, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari akiriye ikipe ya Marine FC aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ari naho ikipe ya APR FC yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya sakumi n'ebyiri n'igice (18h30) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 77′  icya kabiri gitsindwa na Mugisha Bonheur ku munota 89' Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 17 Ukwakira aho izakira n’ikipe ya Police FC mu mukino w'ikirarane cy'umunsi wa 3 wa shampiyona umukino uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo 18h00.
APR FC itsinzwe na Bugesera FC

APR FC itsinzwe na Bugesera FC

News
Ikipe ya Bugesera FC itsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’ikirarane cy'umunsi wa 2 wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Bugesera  kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Ukwakira 2022. Ni umukino utarabereye igihe kuko wagombaga kuba mu kwenzi kwa Nzeri, ariko uza gusubikwa  kuko ikipe ya APR FC yari mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League. Ikipe ya APR FC niyo afunguye amazau ku munota 26' gitsinzwe na Nshuti Innocent, igitego cyaje kugomborwa ku munota 45' wa naho icya kabiri kijyamo ku munota wa 49' ari nako umukino urangiye ikipe ya APR FC itabashije gukura amanota atatu i Bugesera. Nyuma yo gutakaza aya manota, APR FC igiye gukomeza imyitozo yitegura umukino w'umunsi wa 5 wa shampiyona uzayihuza n'ikipe ya Marines FC kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira kuri sta...
APR FC irakirwa na Bugesera FC kuri uyu wa Gatanu

APR FC irakirwa na Bugesera FC kuri uyu wa Gatanu

News
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagaragaje ko umikino y’ikirarane cy'umunsi wa kabiri wa shampiyona APR FC ifitanye n’ikipe ya Bugesera FC, uzakinwa mu mpera z'iki cyumweru kuri uyu wa Gatanu. Uyu mukino kimwe n'umukino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona yombi ntiyakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu marushanwa Nyafurika.  Aya makipe yombi azahura mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatanu, tariki ya 07 Ukwakira, saa Cyenda. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba iri busubukure imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Ukwakira yitegura uyu mukino, nyuma y’ikiruhuko cy'umunsi umwe Umutoza Adil Mohammed yari yahaye abasore be.
Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Rwamagana City mu mukino wa shampiyona

Irebere mu mashusho ibitego APR FC yatsinze Rwamagana City mu mukino wa shampiyona

News
https://youtube.com/watch?v=a0HKmmZImRc&feature=share Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru nibwo shampiyona y'icyiciro cya mbere 2022-2023 yakomezaga ku munsi wayo wa 4, ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC ikaba yari akiriwe n'ikipe ya Rwamagana City, aho umukino urangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 Ni umukino wabereye kuri stade ya Ngoma, ari naho ikipe ya Rwamagana City yakirira imikino yayo, ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda zuzuye (15h00) ibitego bya APR FC byatsinzwe na Muhisha Gilbert ku munota wa 25′  icya kabiri gitsindwa na Nizeyimana Djuma ku munota 67' mu gihe igitego gatatu cyatsinzwe na Niyigena Clement ku munota wa 88. Ikipe y’ingabo z’igihugu ikaba izasubira mu kibuga tariki 12 Ukwakira aho izakira n’ikipe ya Marin...